
Davido yicuza kuba yarabaye umuntu ukunda gukora cyane kandi yaravukiye mu muryango wifashije
Jul 28, 2025 - 12:58
Umuhanzi wo muri Nigeria Davido ntiyumva uburyo yavuyemo umuntu ukunda gukora kandi akomoka mumuryango ufite ubukire buhambaye.
kwamamaza
Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’uhagarariye inyungu z’abahanzi, Bankulli, nyuma y’igitaramo yakoreye muri Scotiabank Arena i Toronto muri Canada, cyitabiriwe n’abantu benshi.
Davido, ni umuhungu wa Adedeji Adeleke, umwe mu baherwe bakomeye muri Nigeria, yavuze ko akazi akora kamutwara imbaraga nyinshi ndetse kakamugiraho ingaruka zirebana n'ubuzima bwe bwa buri munsi cyane cyane ubwo mu mutwe.
Yagize ati: “Nicuza kuba narabaye umuntu ukunda gukora cyane. Ngira Umunaniro no guhangayika biterwa n’akazi nk’aka ni byinshi cyane, by’umwihariko iyo hari ibigenda nabi. Ariko nanone ngomba gukomeza. Si amafaranga mbikora nshaka, kuko mfite miliyari z’amadolari zintegereje. N’iyo nahagarika akazi uyu munsi, nakomeza kubaho neza. Ariko nkomeza gukora kuko nkunda akazi kanjye, ndetse nkunda abafana banjye.”
Davido yakomeje kugaragaza ko kuba akazi ke agatakarizamo imbaraga nyinshi atari uko agakurikiyemo amafaranga ahubwo ari ukubera abafana bakunze ibyakora yavuzeko kandi urukundo akunda abafana be ndetse n’umuziki bituma yirengagiza imvune n’umunaniro ahura nabyo.

photo internet: Umuryango w'Umuherwe Adeleke, ubyara Davido
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


