
King James yahishuye ibanga riri mu ndirimbo Ganyobwe, ateguza Abanyagicumbi ibyishimo bikomeye.
Jul 11, 2025 - 15:02
King James yahishuye icyamuteye kuririmba Ganyobwe, agaruka ku cyo yiteze ku banyagicumbi aririrmbira kuri uyu wa gatandatu ubwo yari mu kiganiro Isango na Muzika kuri Radio Isango Star.
kwamamaza
Ruhumuriza James wamenyekanye ku izina rya King James uri mubahagurutsa imbaga mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2025, yahishuye ko akora indirimbo Ganyobwe yaragamije kuzamura urwego rw’umuziki ushingiye ku muco w’u Rwanda, bimutera gutekereza ku mbyino zibyinwa n’abo mu gice cy’amajyaruguru y’u Rwanda asanga zuje ubuhanga bimutera gusubiramo indirimbo yari isanzwe iririmbwa mu birori muri icyo gice by’umwihariko mu karere ka Gicumbi.

Ibi yabitangarije Radio Isango Star mu kiganiro Isango na muzika cyo kuri uyu wa kane tariki ya10 Nyakanga 2025. Abajijwe icyo Abanyagicumbi bamwitegaho, yahise yifashisha indirimbo ye Ganyobwe.
Ati ‘‘Ni indirimbo yakunzwe byumwihariko ku banyagicumbi. umuco uri muriyo ndirimbo niho ukomoka. Iryo ni ryo banga ryihishemo.’’
Indirimbo Ganyombwe ya King James yakunzwe n'abatari bacye imaze imyaka itanu igiye hanze.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2025, Abahanzi barimo King James, Riderman, BullDogg, Juno Kizigenza, Kivumbi King, Nel Ngabo na Ariel Ways, bazataramira mu karere ka Gicumbi mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025.

Ni ibitaramo byatangiye tariki ya 5 Nyakanga 2025 bitangirira mu karere ka Musanze, bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku nkunga ya MTN n’abandi bafatanyabikorwa.
Nyuma ya Gicumbi hazakurikiraho Nyagatare tariki ya 19 Nyakanga 2025, Ngoma tariki ya 26 nyakanga 2025, Huye tariki ya 2 Kanama 2025, Rusizi tariki ya 9 Kanama 2025, basoreze I Rubavu tariki ya 16 Kanama 2025.
Yanditswe na Umurerwa Veny
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


