
Biri kugaragara ku byamamare byo mu Rwanda: Dore impamvu zihishe inyuma y'isenyuka ry'ingo z'ibyamamare
Jul 11, 2025 - 14:41
Mu gihe benshi bakurikirana ubuzima bw’ibyamamare kumbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, usanga inkuru zikunze kugaruka ari izijyanye no gutandukana kw’abashakanye cyangwa abari mu rukundo.
kwamamaza
Ibi bikunze kugaragara ku byamamare byinshi haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu, aho ingo z'ibyo byamamare zisenyuka zitamaze kabiri.
Isango Star yabakoreye isesengura ku gituma ingo z’ibyamamare zisenyuka zitamaze kabiri. Hubert Sugira Hategekimana inzobere mu mibanire y’abantu agaruka ku bintu by’ingenzi bituma ingo z’ibyamamare zikunze gusenyuka mu gihe gito.
Bimwe mu bigarukwaho cyane n’ibi bikurikira:
1. Ubuzima bwo mw’itangazamakuru no kukarubanda
Ibyamamare biba mu buzima buhoraho bw'itangazamakuru. Ibyo bakora byose biba byibandwaho, bigatangazwa, rimwe na rimwe birimo amakuru atuzuye cyangwa yakabirijwe.
Uburyo abantu bagira amatsiko menshi ku buzima bwabo bituma umubano wabo ushyirwaho igitutu gikomeye. Ibyo bishobora guteza amakimbirane mu rugo.
2. Guhuzwa kw’akazi n’umwanya wo mu rugo
Ibikorwa by’abari mu buzima bw’ibyamamare bikunze kubasaba kugenda henshi, gutaramira abantu, gukora amasaha menshi cyangwa no gukorana n’abandi bantu b’igitsinagabo cyangwa gore mu buryo budasanzwe. Ibi bikurura ishyari n’amakimbirane hagati y’abashakanye.
3. Gukundwa n’abantu benshi
Icyamamare cyishimirwa n’abantu benshi, kigakundwa, kikavugwa, bikaba byakurura abandi bantu bashaka kubinjiramo mu buryo bw’urukundo cyangwa bw’irari. Hari aho bigira ingaruka ku mubano n’uwo bashakanye.
4.Kubura umwanya wo kubaka urugo
Benshi mu byamamare baba bahugiye mu bikorwa byabo bya burimunsi , imyidagaduro, amafilime, ibitaramo, amafoto, indirimbo n’ibindi. Kubura umwanya uhagije wo kuganira no kubaka urukundo bituma urugo rusenyuka buhoro buhoro.
5. Gushaka vuba no kutisuzuma bihagije
Hari ubwo ibyamamare bishakana mu buryo bwihuse kubera ubwamamare cyangwa igitutu cy’abafana n’itangazamakuru. Kubana n’umuntu utaramumenya bihagije cyangwa utari umugabo/umugore uhamye mu mico bituma urugo rutaramba.
Abahanga mu mibanire bavuga ko kugirango urugo rw’ibyamamare rurambe, bisaba kuba bombi bafite uburere n’ubushishozi buhambaye, kumenya gushyira imipaka kukazi no ku buzima bwite, ndetse no guhitamo gukunda umuntu atari kubera ko azwi gusa.
Yanditswe na Shimwayezu Cedrick
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


