
Amabanga mutamenye ku ukuboko kwa Munyakazi sadate mu ndirimbo “kundunduro” ya Social Mula.
Sep 8, 2025 - 14:39
Umuhanzi Social Mula yavuze ko umushoramari Munyakazi Sadate ariwe wabaye imbarutso yo gukora indirimbo ye yise Kundunduro, ubwo bakoranaga binyuze muri sosiyete ye yise Pro One yakoraga ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abahanzi.
kwamamaza
Ari mu kiganiro Sunday night show umuhanzi social mula yavuze ko umushoramari Munyakazi sadate ariwe wabaye imbarutso yo gukora indirimbo ye yise Kundunduro, yavuze ko ubwo bakoranaga binyuze muri sosiyete ye yise Pro one yakoraga ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abahanzi, Munyakazi sadate yamuhaye link zo hanze y’u Rwanda amubwira ko ashobora kugendera kurizo bityo nawe agakora ijyana ijya kumera nkazo.
Ati” njyirango niba ubizi nakoraga afro beat cyane, abanyakigali, udukufi… urumva naje meze nk’umuntu ujagaraye, yaje kumpa link arambwira ngo njyenda wumve izi ndirimbo nibiba ngombwa twashaka n’ugufasha kwandika, icyo gihe nibwo twiyambaje Danny vumbi mu myandikire amfasha kwandika kundunduro ndetse itanga umusaruro.”
Yavuze ko yakoranye n’izindi zitandukanye zirimo Amahitamo, humura, umuturanyi n’izindi.
Social Mula kandi yavuze ko Sadate Munyakazi ari umwe mu bashoramari bake yabonye bumva ururimi rw'umuziki kuburyo no kuwushoramo yabonaga abyumba. Abajijwe niba aramutse agarutse nk'umushoramari mu muziki akamusaba ko bakorana byakunda, Mugwaneza Lambert yavuze ko yabyemera atazuyaje kuko bakoranaga neza.
Social Mula aheruka gusohora Umuzingo (Album) ikubiyeho indirimbo 13. iyi Albumu yitwa Confidence, indirimbo 11 nizo zimaze kujya hanze ku mbuga ze z'umuziki.
Yvan Kubwimana
Indirimbo Kundunduro ni imwe mu ndirimbo za Social Mura zakunzwe cyane mu Rwanda.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


