
Bagwiza ubwamamare ariko mu mufuka ntakirimo: Uko amasezerano azitira bamwe mu bahanzi
Aug 6, 2025 - 12:07
Mu ruganda rw’imyidagaduro, by’umwihariko muri muzika nyarwanda, abahanzi benshi bagiye bagira inzitizi zikomeye zituruka ku masezerano bashyizeho umukono. Nubwo amasezerano agomba kuba inzira yo kurengera uburenganzira bw’impande zombi, hari ubwo ahinduka imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’umuhanzi.
kwamamaza
Hari abahanzi bagiye basinya amasezerano badatekereje ku ngaruka zayo n'ibiyakubiyemo bikarangira bahagaritse iterambere ryabo cyangwa bagahura n’ibibazo by’amategeko, ibihombo, ndetse n’ibura ry’ubwisanzure.
Dore uko ayo masezerano yagiye abangamira abahanzi:
- Kubura ubwisanzure mu guhanga no gukorana n’abandi
Bamwe mu bahanzi basinyanye amasezerano n’ama Music labels cyangwa abaterankunga ndetse n'ama kompanyi atandukanye, amasezerano basinye bamwe yagiye ababuza gukora ibintu byinshi bitandukanye birimo:
Kutabasha gukorana n’abandi bahanzi. Amasezerano ashingiye ku kutabasha gukorana n'abandi mu buryo bworoshye kandi bufasha umuhanzi gukurikira inzozi ze kubera kuzitirwa n'ibikubiye mu masezerano bo baba bataritayeho mu isinywa ryayo.
Gukora indirimbo nshya babanje gusaba uruhushya, kutabasha kwitabira ibitaramo byateguwe n’abandi bahanzi badakorana na label yabo cyangwa kompani yabo n'ibindi bitandukanye byinshi bizitira abahanzi hashingiwe ku masezerano bamwe mu bahanzi basinye.
Ibi kandi n'ibintu bikomeye byanagize ingaruka kuri bamwe bituma batabasha kwigaragaza uko bikwiye ku isoko ry'umuziki ndetse bamwe baburirwa irengero.
- Kutabona inyungu ku bihangano bakora
Bamwe mu bahanzi iyo uganiriye nabo nk'abagiye basinya amasezerano atandukanye hari aho bakubwira ko amasezerano basinyaga rimwe na rimwe yagenaga ko, uburenganzira bw’indirimbo zose bazakorana ari ubwa sosiyete cyangwa Label basinyanye.
Ibi hari abatarabyitagaho yewe bakabimenya nyuma kubera kutita ku ngingo zitandukanye ziri mu masezerano ibyo bavuga ko byatumaga bamwe bisanga byabakomeranye mugihe cy'iseswa ry'amasezerano, bakabura uburenganzira ku bihangano byabo kuburyo bamwe bagiye babibura burundu.
Bamwe mu bahanzi nyarwanda iyo muganiriye bakubwira ko umuhanzi agenerwa amafaranga make cyane ku nyungu zivuye mu ndirimbo ze, kuko mu masezerano hakunze kubamo ko Label ariyo igena uko amafaranga akwiye gukoreshwa.
Iyo umuhanzi yisanze aha ngo aratuza kandi ntagire icyo abivugaho kuko amasezerano aba yarasinye adashishoje atanagishije inama aba amugonze. Ibi ariko nubwo bimeze uko ntibiri hose.
Muri aya masezerano akunze kubera umutwaro umuhanzi rimwe na rimwe ngo niyo indirimbo yakwamamara bikomeye ku isoko ry'umuziki igakundwa cyane (ikagira views, streams nyinshi), umuhanzi ubwe hari ubwo ntacyo abona kuko abo bagirana amasezerano baba bagaraza ko hari byinshi bashora ku muhanzi biruta ibyo umuhanzi aba yinjije mugihe runaka.
Ibi byose iyo bibaye uko bituma umuhanzi abaho akunzwe ndetse n’izina rinini ariko umufuka n'ubuzima byaranze.
- Guhagarika muzika igihe kinini
Abahanzi bamwe basinyiye amasezerano usanga abazitira igihe kinini (nk’imyaka 5-10 n'indi irengaho), ariko kandi ugasanga abo basinyanye bo batabasha kubaha ibyo bemeranyijwe.
Aha akenshi abahanzi uzasanga batanyurwa nuko badakorerwa indirimbo uko bumvikanye nabo bakorana, ntibashyirwe mu itangazamakuru uko baba baremeranijwe mu buryo bwa promotions, ntibategurirwa ibitaramo n'ibindi bituma umuhanzi asigara ameze nk’uwahanwe, ndetse yewe nta bushobozi bundi ubwe afite ku giti cye, yewe rimwe na rimwe ntanarekurwe kuko aba akizitiwe n'amasezerano yasinye.
- Kutagira ubwunganizi mu mategeko
Abahanzi benshi ntibagira abanyamategeko cyangwa abajyanama b’umwuga igihe basinya amasezerano. Ibi byatumye hari bamwe mu bahanzi basinya ibintu batumva neza.
Kenshi usanga hari abahabwa kopi y’amasezerano bagasinya, rimwe na rimwe bo ubwabo ntibanahabwe copie nabo basinyiye ubwabo. Ibintu bibaviramo kuryozwa ibintu batari bazi bityo bakisanga bari bemeye ibyo batazi.
- Gutandukana nabi na Labels cyangwa abaterankunga
Hari abahanzi bakubwira ko mubyo bahuye nabyo hari aho usanga amasezerano atateganyaga uburyo bwo guhagarika amasezerano mu mahoro. Iyo umuhanzi abonye amasezerano amubangamiye, ashaka kuyavamo, ariko bikaba ikibazo.
Ibi bituma umuhanzi yamburwa ibihangano bye, agashyirwa ku karubanda, ndetse bamwe bagasebywa bikomeye aho hari abo biviramo kubura ubundi buryo naho bahera bakomeza umuziki bagahitamo kuwureka.
Mu bindi kandi hari abo amasezerano abuza gukomeza umuziki igihe runaka ndetse umuhanzi akisanga iyi ari ingingo iri mu masezerano atigeze ashishozaho.
Aha kuri iyi ngingo hari urugero ku muhanzi Mike Kayihura wabigarutseho ku mbuga ze nkoranyambaga, akomoza ku masezerano yasinye akamuzitira igihe kinini atabasha gukora no gusohora indirimbo ndetse bikagira ingaruka ku mushinga wa album ye.
Ibi byose tugarutseho muri iyi nkuru byagiye bituma bamwe mu bahanzi bahuye n'ibibazo bishingiye kukutamenya no kutita ku bikubiye mu masezerano batsindwa mu manza cyangwa bagahomba cyane.
Hari zimwe mu nama zafasha abahanzi mu kwirinda amakimbirane no kudasobanukirwa ibikubiye mu masezerano basinya.
1. Ntugasinye amasezerano utayumvise neza. Mbere yuko usinya amasezerano banza uyumve neza kuburyo nawe uyasinya uzi buri ngingo yose iyagize.
2. Jya ugisha inama abanyamategeko n’abantu bize iby’imikoranire. Ntuzigere usinya amasezereno utiyambaje umunyamategeko ngo agufashe gusobanukirwa ingingo kuyindi.
3. Reba niba amasezerano agena neza: Igihe azamara, inyungu z’umuhanzi, uburenganzira ku bihangano, ubwisanzure bwo gukorana n’abandi.
Yanditswe na Cedrick Shimwayezu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


