Abo mu ngeri y'ubuhanzi bifuza ko bagenerwa ingengo y'imari na leta

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ingana na miliyari 7,032.5 z'amadorali y'amerika, izamuka ku kigereranyo cya 21% ugereranyije n’iy’umwaka ushize.

kwamamaza

Binyuze muri Minisiteri y'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi, buri mwaka nk'ibindi bikorwa byose, ubuhanzi nabwo Leta ibugenera ingengo y'imari, nyamara abagenerwa bikorwa b'iyi ngengo y'imari, kunyurwa nayo biracyari kure.

Muri iyi ngengo y'imari y'umwaka wa 2025/2026 hagenwe aho amafaranga azaturuka n'uko azakoreshwa harimo ko 58% y’ingengo y’imari izaturuka mu misoro y’imbere mu gihugu (Rwf 4.1 trillion), 8.3% izaturuka mu nkunga z’abaterankunga, 30.5% ni inguzanyo z’amahanga, 3.2% n'andi masoko atandukanye.

Nyuma yo kubona ibizibandwaho mu ikoreshwa ry'ingengo y'imari,  Isango Star yifuje kugaruka ku bigenerwa ibikorwa by'imyidagaduro n'uruhare ibi bikorwa bigira mu buzima rusange bw'abaturage n'iterambere ry'igihugu muri rusange ndetse tutibagiwe na gahunda yo gukomeza gushyigikira ibikorwa by’imyidagaduro, n’umuco.

Imyidagaduro n'umuco bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kugera ubu nta mubare wihariye watangajwe mu ngengo y’imari ya 2025/2026, werekeye imyidagaduro, gusa igice cyayo kiri mu cyiswe "Social Transformation", cyahawe Rwf 1.5 trillion, aho imyidagaduro n’imikino bifatanya n’uburezi, ubuzima, uburinganire, n’ubuzima rusange.

Nubwo bimeze uko ariko, hari ibigaragara by'ingenzi bikomeje gushyigikirwa bijyanye no guteza imbere amarushanwa n’imyidagaduro harimo nk’amaserukiramuco, filime, n’ibitaramo by’urubyiruko, nyamara akenshi usanga mu ngengo y'imari ya leta hibandwa ku bikorwaremezo, uburezi, ubuzima n’ingufu, n'ibindi.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bintu bitatu by'ingenzi n'impamvu imyidagaduro ari ngombwa kandi ikwiye kugenerwa ingengo y'imari na Leta. 

Ibi ni ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro bigira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

1. Guteza imbere ubukungu: Imyidagaduro itanga imirimo, ivana urubyiruko mu bushomeri, ikaninjiza amadovize abinyujije mu bukerarugendo.

2. Kumenyekanisha igihugu: Binyuze mu myidagaduro irimo ibitaramo mpuzamahanga, mu mikino, sinema n’umuziki, u Rwanda rugenda rufata umwanya ukomeye ku ruhando mpuzamahanga.

3. Ubumwe n’ubuzima: Imikino n’ibirori bihuza abanyarwanda n'abanyamahanga, bikarushaho kongera ubuzima bwiza no kubaka igihugu cyunze ubumwe.

Leta y'u Rwanda yakoze byinshi ndetse n'ubu urugendo rukomeje mu iterambere ry'igihugu haracyari urugendo mu bigendenye no gushishikariza no gukorana n'abikorera mu guteza imbere sinema, ibitaramo n’imikino byose bibumbatiye imyidagaduro ndetse no kongera inkunga yihariye ku bikorwa by’imyidagaduro.

Aha kandi twavuga ko hakenewe kongera ubushobozi mu bikorwa by’imyidagaduro mu turere tw'igihugu kugira ngo ibikorwa bibe ku rwego rw’igihugu hose kandi bigere kuri bose.

N'ubwo ingengo y’imari ya 2025/2026 itagaragaza neza amafaranga agenewe imyidagaduro mu buryo bw’umwihariko, gahunda ya Leta y’u Rwanda iratanga icyizere ko uru rwego ruzakomeza guterwa inkunga binyuze mu mikino, sinema, umuziki n’umuco.

Ibi byose bikaba bigamije guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo no guteza imbere no kumenyekanisha  igihugu.       

Yanditswe na Cedrick Shimwayezu                         

 Jul 17, 2025 - 09:20