
Bwiza; umunyarwanda rukumbi uri kuri album nshya ya Lydia Jazmine wo muri Uganda
Jul 21, 2025 - 17:05
Umuhanzikazi Lydia Jazmine wo muri Uganda yateguje album ye nshya, yise ‘THE ONE AND ONLY’’ izagaragaraho indirimbo yafatanyije n’abahanzi bo mu bihugu byo muri Africa barimo umuhanzi w’umunyarwanda BWIZA, bakoranye iyitwa ‘True Love’’, imwe mu ndirimbo 15 zizaba zigize album ye nshya.
kwamamaza
Uretse Bwiza, Lydia Jazmine kuri The One and Only yifashishije abandi bahanzi barimo batatu bo muri Uganga aribo; Jose Chameleone, Blu*3, na Elijah, ndetse na Lava Lava wo muri Tanzania, na Skales wo muri Nigeria.

Lydia Jazmine wamamaye mu ndirimbo You and Me , Same Way , Njagala n’izindi, yemeje ko iyi album ye ya Mbere kuva yatangira Umuziki muri 2014, izajya hanze ku wa 25 Nyakanga 2025.

@ Venny UMURERWA/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


