RSSB irakangurira abakoresha kuzigamira abakozi babo

Urwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize mu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo basoje ubukangurambaga bwari bumaze iminsi 5 bahugura abakoresha ku bijyanye no kwirinda impanuka zo mu kazi, gusigasira no kubungabunga umutekano n’ubuzima by’abakozi mu kazi, aho bahuguye abakora mu byiciro bitandukanye by’imirimo mu Rwanda byagaragayemo ibyago byinshi by’impanuka zituruka mu kazi, RSSB ikaba ikangurira abakoresha kuzigamira abakozi babo.

kwamamaza

Mu mahugurwa yari amaze iminsi itanu, urwego rw’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB ) kubufatanye na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA ) bahuguyemo abakoresha mu mirimo itandukanye ibyara inyungu ku kwirinda impanuka mu kazi, gusigasira no kubungabunga umutekano n’ubuzima bw’abakozi mu kazi.

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuranyango muri RSSB, Regis Hitimana akomoza ku mpamvu nyamukuru y’ubu bukangurambaga.

Ati "byaturutse ku bushakashatsi RSSB ifatanyije n'abafatanyabikorwa yakoze aho twasuye ibigo bikoresha abantu bihagarariye ibindi kugirango turebe uburyo bakurikiza amategeko n'amabwiriza yo kurinda abakozi ibyago n'impanuka bikomoka ku kazi".

Bamwe mu bakora mu nganda ari nabo bahuguwe ku munsi wa nyuma w’ubu bukangurambaga bagaragaza icyo bungukiyemo.

Umwe ati "kubungabunga ubuzima n'umutekano kukazi bifite umumaro munini kuko bigabanya impanuka ku kazi, iyo abakozi barinzwe impanuka umusaruro uriyongera".

Regis Hitimana akomeza agaragaza ibihombo bigwirira utarateganyirije umukozi mu gihe cy’ibyago ndetse anagaragaza inyungu ku wamuteganyirije.

Ati "umukoresha iyo agize nk'umukozi wagize ibyago bikomoka ku kazi usanga akenshi bishyura ikiguzi kinini cyane, umukozi bihutira ku mwirukana kuko atagishoboye akazi kandi iyo agize impanuka cyangwa se uburwayi bukomoka ku kazi ikigega kiramuhemba kugeza ageze mu zabukuru".

Mu mezi atandatu gusa asoza umwaka wa 2023, ikigega cy’ubwizigame ku mpanuka zo mu kazi kishingiye abakozi barenga 3000 kibatangaho arenga miliyali y’amafranga y’u Rwanda.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Feb 12, 2024 - 09:22