Iburasirazuba: Bifuza ko ubwuzuzanye bwavugwa cyane kurusha ubiringanire

Mu ntara y’Iburasirazuba hari abaturage bagaragaza ko kuba ijambo Uburinganire rivugwa cyane kurusha ijambo Ubwuzuzanye, aribyo bituma mu ngo zimwe na zimwe amakimbirane adacika, bityo bagasaba ko Ubwuzuzanye bwashyirwamo imbaraga kuko bubyara Uburinganire.

kwamamaza

Ijambo uburinganire, hari abaryumva nabi bakarikoresha ukundi ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko bamwe mu bagore iyo baryumvise bituma basuzugura abagabo babo, bikaba byanakurura amakimbirane mu rugo.

Bamwe mu bagore mu ntara y’Iburasirazuba bemeza ko hari bagenzi babo batarasobanukirwa n’ijambo uburinganire ari nabyo bituma hari imiryango idatekanye, ariko ngo byaba byiza ijambo Ubwuzuzanye ribaye ariryo rihabwa uburemere kuko byatuma Uburinganire bubaho nta guhatiriza.

Nsengimana Justin wo mu karere ka Ngoma nawe yemeza ko akenshi amakimbirane mu ngo hagati y’umugabo n’umugore akururwa n’uko umugore yumva kuba aringaniye n’umugabo we atamwubaha ngo bashyire hamwe ku buryo rimwe binakurura n’ubwumvikane bucye mu rugo, ariko ngo himakajwe Ubwuzuzanye, Uburinganire bwaboneka nta kabuza.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, Umutoni Nadine, avuga ko mu mahame y’igihugu n'ubwo bavuga ihame ry’uburinganire cyane, ngo icyo gihe n’ubwuzuzanye buba burimo bityo ngo ibyo ntibigatume hari abakoresha ayo magambo nabi bakaba bakora ibidakorwa.

Ati "ibibazo byagiye bigaragara nuko abantu bagiye bumva ubwabo batareshya, umugabo akumva ko hari ibyo yemerewe umugore atemerewe cyangwa se umugore rimwe na rimwe uko agenda abyumva akumva ko hari ibyo yemerewe umugabo atemerewe akaba ariyo mpamvu aribyo bigaruka cyane, ubwuzuzanye ni ngombwa kuko ntabwo twese dushoboye bimwe hari ibyo umwe ashoboye kurusha undi iyo bumvikana bakuzuzanya nabyo byubaka umuryango neza".

Nubwo bimeze gutyo ariko bamwe mu baturage bagaragaza ko ijambo Uburinganire ryajya rikoreshwa cyane mu rwego rw’amategeko n'aho mu ngo hakimakazwa ijambo Ubwuzuzanye kuko aho bigeze aha kuba ijambo Uburinganire rirusha intege ijambo Ubwuzuzanye, imwe mu miryango ishobora guhora mu makimbirane kuko kumvikana hagati y’umugore n’umugabo byagorana.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Oct 9, 2023 - 14:40