Rwamagana: Abaturage ba Munyaga bakoze umuhanda bananizwa n'aba Kigabiro

Abaturage b’umurenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bakumvisha bagenzi babo b’umurenge wa Kigabiro, gufatanya bagakora umuhanda ubahuza kuko ubangamira ubuhahirane bw’iyo mirenge yombi, dore ko banze gukora igice cyabo.

kwamamaza

Umuhanda abaturage bo mu murenge wa Munyaga bavuga ko bananijwe na begenzi babo bo murenge wa Kigabiro ku ikorwa ryawo, ni uhuza iyi mirenge yombi utunguka aho bita kwa Shyaka mu kagari ka Sibagire.

Bavuga ko wangiritse ku mpande z’imirenge yombi, bigira inama yo kuwukora kugira ngo bajye babona uko bageza imyaka mu mujyi wa Rwamagana, ubwo bakoze igice cyabo, basaba abo ku gice cya Kigabiro nabo gukore,ariko bababera ibamba ngo nibawukore nibo ufitiye akamaro.

Bagerageje gukora igice kiri mu murenge utari uwabo, ariko bazitirwa n’ibikorwa by’abandi babonaga bashobora kwangiriza.

Aba baturage bo murenge wa Munyaga bo barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, kubafasha bukumvisha bagenzi babo bo mu kagari ka Sibagire muri Kigabiro, ko bagomba gukora umuhanda wangiritse ku gice cyabo kuko bibangamiye ubuhahirane bw’imirenge yombi.

Iki kibazo ni kimwe mu bibazo abaturage ba Munyaga bagaragarije inama njyanama y’akarere ka Rwamagana muri gahunda ya Njyanama mu baturage ko kiri mu bibangamira iterambere ryabo.

Kuri iyi ngingo, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, abizeza ko uyu muhanda basaba ko wakorwa, uzakorwa mu mpera z’uku kwezi kwa Gatanu ku muganda wa nyuma w’ukwezi.

Yagize ati "turavugana n'ubuyobozi bw'umurenge wa Kigabiro ku buryo umuganda w'uku kwezi ari naho uzakorerwa noneho byaba ngombwa nabo hakurya Izinga bakahahurira uyu muhanda ukaba wakorwa kuko ntabwo ubushobozi bw'ingengo y'imari bw'akarere bushobora gukora imihanda yose icyarimwe tugenda tuyikora gahoro ariko na none hari imihanda cyane cyane y'itaka idasaba ibintu byinshi bihambaye isaba ko abaturage bayitaho gusa bagakora umuganda".

Akarere ka Rwamagana kari gushyira imbaraga mu gukora imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Rwamagana nk’umwe mu mihigo 107 kahize mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023, igeze kuri 95.4%.

Ubuyobozi bugasaba abaturage kugira uruhare muri iyo mihigo, ari nacyo cyatumye abaturage ba Munyaga bakora, umuhanda ubahuza na Kigabiro mu rwego rwo koroshya ubuhahirane, gusa bananizwa na bagenzi babo bo muri Kigabiro.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 May 23, 2023 - 09:11