Abaturage bategereza ibisubizo by'agasanduku k'ibitekerezo bagaheba

Hari abaturage bavuga ko bategereza ibisubizo ku bibazo bagaragaza babinyujije mu gasanduku k’ibitekerezo gashyirwa ku biro by’inzego zitandukanye ariko bagaheba bakavuga ko bagira impungenge z’uko uwo baba barega usanga ariwe baregera kuko ibyo banenga bisomwa n’abo banenga.

kwamamaza

Mu gihe leta y’u Rwanda irajwe inshinga no kuzamura urwego rw’imitangire ya serivise, ari nako isaba abaturage gutanga amakuru ku bitagenda neza mu nzego zose, abaturage baragaragaza ko udusanduku tw’ibitekerezo bashyiriweho ku biro by’inzego zinyuranye tubafasha gutanga amakuru mw'ibanga ndetse rimwe na rimwe tugafasha mu gukemura ibibazo bigaragara muri serivise zitandukanye.

Ku rundi ruhande hari abagaragaza ko akamaro k’utu dusanduku batakazi neza ndetse abandi bakavuga ko hari ibitekerezo batanga bikirengagizwa, ahanini ngo bishingiye ku kuba ibyo banenga bisomwa n’abanengwa bityo ngo aho ku bikemura bamwe bagahitamo gucyurira abaturage.  Aba bagasaba ko aka gasanduku kakwitabwaho kagafasha kugera kucyo kashyiriweho.

Ni udusanduku usanga ahenshi ku biro by’inzego z’ibanze handitseho amagambo asaba abaturage gutanga igitekerezo kuri serivise bahawe. Ibi ngo bifasha abayobozi mu nzego z’ibanze gukemura ibibangamiye imitangire ya serivise, ariko kandi ngo ntibikwiye ko abayobozi ubwabo bagira uhare mu gufungura no gusoma ibitekerezo bya rubanda. 

Kuri Egide Ndayisaba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi ngo aha iwabo bikorwa muri ubu buryo.

Yagize ati "ababishinzwe ni inama njyanama y'umurenge nk'urwego rukuriye umurenge, inama njyama iterana rimwe mu mezi 2 hanyuma itora abantu 2 bakaba bari hamwe n'umukozi w'umurenge ushinzwe gukemura ibibazo by'abaturage, ibibazo bivuyemo duhita tubishyira mu bikorwa dukurikije uko umuturage yabajije kugirango hazemo ikintu cyo kubazwa inshingano niba ari ibyo tudakora neza inama njyanama ikabyigaho ikareba impamvu bidakorwa neza".    

Urwego rw'igihugu rw’imiyoborere (RGB), rurasaba abaturage kubyaza umusaruro utu dusanduku, naho ngo abayobozi nabo agasanduku k’ibitekerezo bagafate nk’umuyoboro ubahuza n’abaturage mu buryo bushima cyangwa ubunenga nkuko bivugwa na Abdelaziz Mwiseneza, ayobora agashami k’imitangire ya serivisi muri RGB.

Yagize ati "icyo umuturage asabwa ni ukumenya uburenganzira bwe, gutanga igitekerezo ni uburenganzira bwe yaba ashima cyangwa anenga ibyo bituma umuntu amenya ngo ejo hazabaho gushyira imbaraga ahangaha kuko abaturage ntibishimiye iki cyangwa ikingiki reka tugishyiremo umurego kuko baracyishimiye, umuyobozi nawe icyo asabwa ni ugutanga serivise nziza inoze kandi yihuse, bagafate nk'umuyoboro ubahuza kumva ijwi ry'abaturage nabo kubagezaho iryabo [........]

Kugeza mu mwaka wa 2022, ubushakashatsi bwa RGB bwagaragaje ko muri rusange impuzandengo y'uko abaturage bishimira imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu gihugu hose iri ku ijanisha rya 74.1%, mu gihe intego ari uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimiye serivisi bahabwa ku gipimo cyo hejuru cya 90%,ibisaba imbaraga ku mpande zose mu kunoza ahakigaragara icyuho mu gihe hasigaye umwaka umwe gusa ngo iyi ntego ikubiye muri NST igere ku musozo.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Jan 31, 2023 - 08:50