Ibigo bya Leta n'iby'abikorera barasabwa gukoresha indango y'akadomo rwa (.rw)

Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda irasaba ibigo bya Leta n’iby’abikorera gukoresha indango y’akadomo rwa (.rw) kuko ngo ari umutekano w’ibyo bakora, kandi ikanamenyekanisha igihugu.

kwamamaza

Gusaba ibigo bya Leta, iby’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha indango y’akadomo rwa (.rw) kuri murandasi, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ibifatanyijemo n’ikigo gihagararariye abakoresha murandasi no guteza imbere akadomo rwa nk’indango y’izina ry’u Rwanda kuri murandasi RICTA mu magambo ahinnye y’icyongerenza.

Ku ikubitiro ibigo bisaga 100 nibyo byashishikarijwe kuyikoresha, bikazakomereza no ku bindi bigo kuko ngo hakiri umubare munini w’abafite impungenge kuri iyi ndango y’akadomo rw (.rw) batagakwiye kugira kuko yizewe nkuko Umuyobozi muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bigo bya Leta James Karamuzi akomeza abisobanura.

Yagize ati "ikibazo ni abantu batarumva yuko akodomo rw (.rw) itarenga n'imbibi z'u Rwanda bibwira yuko ikorera mu Rwanda gusa, turi kubakangurira kugirango bandukuze kompanyi zabo ku kadomo rw, .com imaze igihe kinini cyane, hari ukuntu yamenyekanye ku isi hose ariko .rw ntiramenyekana akaba ariyo mpamvu uyu munsi turimo gushaka kuyimenyekanisha ku isi hose, tugomba guhera iwacu nyuma tugasakara mu mahanga".    

Umuyobozi mukuru w’ikigo RICTA Ingabire Grace avuga ko mu Rwanda hakiri ibigo bigera ku 5000 bigikoresha izindi ndango , zo kuri murandasi nka .com, .net, .org, @gmail, @yahoo.fr, n'izindi, icyifuzo ngo ni uko yaba byo n’abandi bakoresha indango ya .rw kuko iha umutekano ibyo bakora.

Yagize ati "turifuza ko ibigo byinshi bikoresha .com, bikoresha .org , bikoresha .net ibyo bigo birenga ibihumbi 5 mu Rwanda, turifuza ko abo bantu bose ko baza bagakoresha .rw nkuko dusanzwe twamamaza ibindi bikorerwa mu Rwanda, ariko tukifuza na none kurenga n'ibyo bihumbi 5 tukagenda ku bindi bigo".

Yakomeje agira ati "inyungu yo gukoresha .rw nuko icyambere igaragaza ko uri umunyarwanda, niba ari umushinga ukora igaragaza ko uwo mushinga ari uwo mu Rwanda, ikindi nuko .rw igera ku isi hose aho za .com zigera naho irahagera, ifite uburinzi nkuko .com ibufite, ikigo cya RICTA gishinzwe ikibazo cyose umuntu yagira kuri .rw, uyu munsi iyo ufite ikibazo kuri .com ahamagara abantu muri Amerika utazi naho baherereye ariko kuba ufite icyo kigo kiri mu Rwanda niyo nyungu ku bantu bose".  

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na inovasiyo ifatanyije n’iki kigo cya RICTA bagaragaza ko indango za .com, .net, .org, @gmail, @yahoo.fr n’izindi…abazikoresha mu gihe baba bakoresheje ubu buryo bwa .rw byabahendukira kuko yo yishyurwa 12,000 by'amafaranga y'u Rwanda ku mwaka mu gihe izindi ibiciro byazo bihindagurika.

Ikigo cya RICTA kimaze imyaka 11 kigejeje indango y’akadomo rwa (.rw) mu Rwanda, ikuwe mu maboko y’umubirigi wayicungaga. RICTA mu Rwanda ifite abatanga iyi ndango bagera kuri 30, muri Africa ihafite 6, mu isi hose ikahagira abagera 53 baha serivisi mu bigo n’abantu ku giti cyabo basaga 6500.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Feb 27, 2023 - 08:34