Kigali: Hari abaturage bakomeje kwinubira gutinda kubona imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Mu mujyi wa Kigali hari abaturage bakomeje kwinubira gutinda kubona imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange banavuga ko kandi n’iyo zibonetse zitinda ku byapa zitegereje ko zuzuza abagenzi.

kwamamaza

Iyo uganiriye n’abatega imodoka mu mujyi wa Kigali mu buryo bwa rusanga bagusanganiza ingorane bahura nazo mungendo.

Bumvikanisha ko hashyirwaho imihanda yihariye yatuma ingendo z’izi modoka zoroha.

Ni ikibazo Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena nayo iherutse gusaba ko mu rwego rwo guteza imbere imijyi,izi modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zahabwa imihanda yihariye ndetse no gutegereza ko zuzuza abagenzi bikagabanuka.

Umwe yagize ati "kuba twategura imihanda yihariye yaho abantu bagendera muri bisi ni byiza, ikibabaje nuko nta kintu birakorwaho".  

Komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari muri sena y'u Rwanda ivuga ko yasuzumye iki kibazo maze ikabaza umujyi wa Kigali ugifite mu nshingano ukayimenyesha ko biri munyigo yo kubikemura nkuko bivugwa na Hon. Nkusi Juvenal Perezida w’iyi komisiyo.

Yagize ati "iyi mihanda yubatswe muri Kigali hari ikintu kitazwi, ikintu kitwa umuvundo w'imodoka, ntawaruzi yuko ushobora kumara iminota 15 ku muhanda, ubungubu kugirango ubone aho gukora umuhanda uhomba ibikorwa by'abaturage, nibyo koko byaratangiye, umuhanda w'imodoka, uw'abanyamaguru [....] ni intangiriro kuko ntabwo bikorerwa umunsi umwe bitwara igihe kugirango ibyo bintu bizagerweho kandi bizakwire bose, natwe twagiye mu mujyi wa Kigali baratubwiye ngo biri mu nyigo, inyigo zigira aho zitangirira zikagira n'igihe zirangirira".      

Ikibazo cyo gutega imodoka mu muyi wa Kigali kimaze igihe kirembeje abaturage usibye gutaka gutinda kubageraho,hari no kuba bazitegeraza umwanya munini ku cyapa ndetse kandi no kuba hari izitwara abagenzi benshi bigatuma babangamirwa, ibi bibazo kimwe n'ibindi nibyo basaba ko inzego zibishinzwe byasuzumwa bigahabwa umurongo maze bigashakirwa umuti urambye.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Jan 4, 2023 - 06:41