Musanze: Haribazwa ninde uzabazwa abo ibirombe bya zahabu bizagwaho?

Nyuma y’uko ibirombe bivugwa ko bicukurwamo zahabu bifunzwe bikaba byongeye kwigabizwamo n'abo bise Ibihazi, abayobozi bo mu nzego z'ibanze baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw'abatari bake babirimo mugihe bo bahagera bagakubitwa, ni nyuma yuko bavuniyemo umudaso ukuboko.

kwamamaza

Mubihe bitandukanye abatuye mu karere ka Musanze, mu kibaya cya Gatare gihuriweho n’umurenge wa Muhoza n’uwa Gacaca yo mu karere ka Musanze, bagaragazaga ko bahangayikishinjwe n’abantu babarirwa mu bihumbi n’amagana bigabije imirima yabo bivugwa ko bayicukuramo zahabu, bagakubita umuyobozi ndetse n’abanyiri mirima babaga bagiye kureba ibikorerwamo.

Nyuma y'uko aha muri ibi birombe, hazanwe imbaraga za gisirikare kugira ngo zikumire aba bantu byari bimaze kugaragara ko imbaraga zo munzego z'ibanze zananiwe, Rtd Mej. Gen. Eric Murokore ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano zihuriweho bari bageze kuri iki kirombe.

Mugihe cy’amezi atanu igisirikare cyari kihamaze cyakumiriye abazaga aho bivugwa ko baza gucukuramo zahabu nkuko abahatuye babivuga, icyakora ngo abageragezaga kujyamo nijoro nabo harubwo bafatwaga.

Uyu munsi abantu baturutse mu turere twa Gicumbi, Gakenke na Musanze, bongeye kwigabiza iyi mirima, uretse inzego z'ibanze zihegereye nazo zigaragaza ko zitazi nyiri ibi birombe, nkuko umuyobozi w’akagari ka Cyabararika we n’abayobora mu midudugu babivuga bakagaraza ko bitaboroheye kuhagera.

Ni ikabazo bigaragara ko gikomeje kugorana, dore ko nkubu hashize iminsi 2 gusa bavuniyemo ukuboko umukozi w’urwego rwa Dasso, bamuvuna igufa nkuko byemezwa na Venant Munyandamutsa uhagarariye Dasso muri aka karere ka Musanze.

Ati "narabimenye, tumaze kubimenya umuntu wakomeretse yajyanywe kwa muganga aravurwa ariko abamukomerekeje barafashwe". 

Iki kibaya bivugwa ko gicukurwamo zahabu, gihurirwamo n'abantu mu ngeri zinyuranye, hakaniyongeramo ababa baje gukoreramo ubucuruzi birimo ibyo kurya n'ibyo kunywa bwamara kugoroba hakazamo abacuruza imyambaro, bose baribaza igihe byabagwiriye bizabazwa nde?

Umuyobozi w’agateganyo w'akarere ka Musanze Hamis Bizimana nawe yemeza ko batazi ba nyiri iki kirombe akanavuga ko bagiye gukora ibishoboka kubufatanye n’inzego zihuriweho n'umutekano ntihagire abantu bongera gusubiramo mu gihe bataragaragaza ibyangombwa byemeza ko bakwiye gucukura niba izo zahabu zirimo koko.

Ati "turakomeza dufatanye n'inzego z'ibanze ndetse n'inzego z'umutekano kugirango hatagira ababikora mu buryo butemewe kuko ari amakosa, turi mu bihe by'imvura umuturage ashobora kujyamo agiye gucukura nta buryo bwo kwirinda afite ikirombe gishobora kuzura amazi umuturage akaba yakwitaba Imana, turabashishikariza gukora ibishoboka byose ntibajye muri ubwo bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe".   

Ukigera kuri iki kirombe gicukurwamo zahabu utahamenyerewe biragoye kubisukiramo kuko uretse n'abahakikije baba bakuburira kwirinda kujyamo iyo uhatinze ubonesha amaso yawe abatangiye kukuzenguruka, ni mugihe ubuyobozi bw'aka karere bwo bushishikariza inzego bireba gusuzuma koko niba ibivamo ari zahabu zigacukurwa mu mucyo, n'ubwo hatabura kwibazwa ba nyiri ibi bikorwa.

Emmanuel Bizimana Isango star I Musanze

 Oct 27, 2023 - 15:38