Nyanza: Abitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuco biteze impinduka mu bikorwa byabo.

Abikorera baravuga ko biteze impinduka mu bikorwa byabo, nyuma y’aho bitangarijwe ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa hagiye gukorwa iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuco, indirimbo n’imbyino gakondo mu bihugu nka Liberia, Nigeria, u Burundi, u Rwanda. Nimugihe ubuyobozi buvuga abikorera n’abaturage bakwiye kurushaho kunoza ibijyanye no kwakira abazaryitabira.

kwamamaza

Nyanza Cultural hub Festival ni iserukiramuco mpuzamahanga rigiye kubera i Nyaza rikazajya riba ngarukamwaka mu mpera z’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Nyakanga (07). Bamwe mu bikorera bagaragaza ko ari umwanya mwiza ku baturage no ndetse no kuri bo, wo kugira icyo binjiza kiritutseho.

Umwe yabwiye Isango Star, ko “Muri iyi minsi twamenye yuko hari iserukiramuco rigiye kuzahuza ibihugu byinshi bitandukanye, tukaba turyitezeho ibintu bitandukanye, cyane cyane urabona ko dufite hoteli, hariho abantu bazana amata, imbuto….bisobanuye ko twebwe tuzagenda twungukira hamwe kubera iri serukiramuco rizaba ryabaye.”

Undi ati: “iri serukiramuco turyitezeho ko tuzaboneraho umwanya wo kugaragaza ibikorwa byacu, kumenyekanisha ibyo dukora, ibicuruzwa byacu abantu bakabimenya.”

MUSINGA NDAYISHIMIYE Joseph; Umuyobozi mukuru wa Authantci Cultural Organization yateguye iri serukiramuco, avuga ko babikoze mu rwego kurushaho gusigasira, guteza imbere no kumenyekanisha umuco nyarwanda, ndetse n’abanyempano bakaboneraho umwanya wo kuzigaragaza.

Ati: “Twabiteguye tugamije ibintu bitatu: Icya mbere ni kumenyekanisha, icya kabiri ni ugusigasira naho icya gatatu ni uguteza imbere umuco nyarwanda. Ahubwo twebwe tunafasha ba banyempano kugira ngo zikure zigere ku rundi rwego.”

“ mwitege ibyiza! Mwitege ingoma z’abarundi, mwitege Liberia, Nigeria, mwitege imbyino zidasanzwe z’iterero…”

KAYIGAMBIRE Theophile; Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza,  avuga ko nta mpungenge zihari zo kwakira abazitabirairi serukiramuco. Icyakora , asaba abaturage kurushaho kunoza ibijyanye no kwakira abashyitsi.

Ati: “Abanye-Nyanza bamenyereye abanyamahanga batandukanye ariko by’umwihariko, abo muri Nigeria, Liberia, Cameroun…abarundi bo basanzwe basanzwe bahari. Si ubwa mbere twakiriye abanyamahanga ariko icyo tubakangurira ni ukugira ngo bazakirwe neza. Tukabwiras amahoteli. Motels azabakira kuzabagaragariza urugwiro dusanganwe.”

Ku nshuro ya mbere, Biteganyijwe ko muri iri serukiramuco, abantu bagera kuri 80 baturutse mu bihugu bya Liberia, Nigeria, u Burundi,u Rwanda…bagomba kwiyerekana imbere y’imbaga ku matariki ya 1-2 Nyakanga (02) 2023 mu muco w’ibihugu byabo, indirimbo n’imbyino gakondo, inanga, amazina y’inka ndetse n’ibijyanye n’imitekere yo muri ibyo bihugu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyanza.

 Jul 3, 2023 - 13:56