Uko abatuye n’abakorera muri Kigali bungukira ku bukerarugendo bwo muri uyu mujyi

Bamwe mu bacururiza mu mujyi wa Kigali n’abawutuye barishimira kuba uyu mujyi uri mu mijyi nyaburanga kandi y’ubukerarugendo muri Afurika. Bavuga ko byazamuye iterambere ryawo n’iry’abaturage ridasigaye. Nimugihe raporo y’ikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku ubukerarugendo iheruka gushyira u Rwanda ku mwanya wa 5 mu bihugu bifite imijyi ikurura abakerarugendo cyane muri Afrika.

kwamamaza

Mu myaka 15 ishize u Rwanda rwari igihugu umunyamahanga atifuzaga kugeramo bitewe n’uko rwari rwarashegeshwe na Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994, yaba mu bukungu, iterambere, imibereho y’abaturage, ibikorwaremezo. Ndetse no ku cyizere u Rwanda n’abanyarwanda bari baratakarijwe n’amahanga.

Icyakora muri iki gihe, u Rwanda rugaragazwa nka kimwe mu bihugu bigendwa cyane ku isi. Ndetse Raporo y’ikinyamakuru gikora ubushakashatsi ku bukerarugendo yo mu kwezi gushize, yashyize Kigali ku mwanya wa 5 mu mijyi ikurura abakerarugendo kurusha indi yo ku mugabane wa Africa. Ku rundi ruhande, n’abatuye muri uyu mujyi bemeza ko babona benshi ndetse bikabasigira n’iterambere ry’ubukungu.

Umuturage umwe yabwiye Isango Star ko “ikintu ba mukerarugendo badufasha; amafaranga yinjira akora imihanda, uri kubona ko ibintu ni byiza hano I Kigali.”

Undi nawe ukora ubucuruzi muri Kigali yagize ati: “biradufasha kuko baraza bakaduhahira kuko urabona ko bakunda iby’iwacu, mu Rwanda.”

Mugenzi we nawe yunze nurye, ati:”iyo mukerarugendo aje, icyo dukora ni ukumwakira neza noneho tukamukindisha iby’iwacu, zone yose agezemo nuko akabikunda. “

Nubwo bimeze gutyo, abatuye Kigali n’abandi banyarwanda bayigana baracyagowe n’ibiciro byo gusura ibyanya byahariwe ubukerarugendo. Bagasaba ko byagabanywa kugira nabo babwibonemo.

Umwe yagize ati: “sinzi niba natwe hari igiciro runaka twagenerwa nk’abaturage tuhatuye kuko natwe ntabwo tuhazi, ibinyu byinshi ntabwo tubizi, nuko natwe tukajya tuhasura.”

Emma Claudine NTIRENGANYA; Ushinzwe itumanaho n’Uburezi mu mujyi wa Kigali, avuga ko mu rwego rwo kurushaho guteza ubukerarugendo bw’uyu mujyi, bakomeje kwagura ibikorwa byabwo.

Ati: “ bidufitiye akamaro kanini cyane, karenze ako kuba umuntu yabona amafaranga mu ntoki, nubwo amafaranga mu ntoki harimo n’abayabona. Bidufitiye akamaro kanini kaba iryo shema, gutura ahantu heza, kugira umwuka mwiza duhumeka. Bimwe rero mubyo turi gukora ni ibijyanye no gutunganya ibyanya by’ubukerarugendo muri Kigali nk’uko wabonye Nyandungu Eco park, uko ubona tugenda dushyiraho green carpet dukoreraho siporo.”

“Nkuko tugenda dutunganya n’ibindi byose birimo isuku, gukomeza kubaka imiturirwa itandukanye ku buryo abakerarugendo batadusura gusa, ahubwo bakanavuga bati’ dushobora kuza kuhakorera’ kuko hahari, n’ibindi bitandukanye. Rero biri mubyo tugenda dukora.”

Mu bushakashatsi bwakozwe ku bukerarugendo n’ikigo mpuzamahanga I New York gifite abasomyi barenga 186.000, umujyi wa Kigali wabonetse nk’umwe mu mijyi nyaburanga mu bukerarugendo muri Afurika no mu burengazuba bwo hagati, waje ku mwanya wa 5 mijyi icumi yatoranyijwe n’abasomyi inyuma ya Dubai, wo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, Jerusalem wo muri Israel; Marrakesh wo muri Morocco na Cape Town wa Africa y’Epfo.

@ INGABIRE Gina/Isango Star-Kigali.

 Aug 12, 2024 - 20:08