Abafite inganda nto n’iziciriritse baracyagowe no kubona igishoro gifatika n’ibikoresho by’ibanze

Abafite inganda nto n’iziciriritse baravuga ko inganda zabo zitaguka ngo zibe nini kuko bakibangamiwe no kubona igishoro gifatika ndetse kubona ibikoresho by’ibanze bifashisha [matieres plemier]. Nimugihe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), kivuga ko gifasha inganda mu kwiteza imbere, binyuze mu mapiganwa.

kwamamaza

Bamwe mu bafite inganda nto n’iziciriritse bavuga ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye mu mikorere yabo yabateza imbere ku buryo batanga n’akazi ku bantu benshi.

Mukantezimana Clementine ufite uruganda rutunganya ibikomoka ku migano, yabwiye Isango Star ko” imbogamizi tugenda duhura nazo mu gice kijyanye na Bamboo ni uko dufite igishoro gikeya bigatuma tutabasha kuba inganda nini.”

Yongeraho ko “leta yadufasha mu buryo bwo kuba twabona igishoro gitubutse bikadufasha mu buryo bwo kuba twabona uko dutanga akazi ku bantu benshi.”

Nizeyimana Eric ukora urusenda, yagize ati: “tumaze imyaka ibiri dukora. Imbogamizi duhura nazo ubu ni ibikoresho by’ibanze [low materials] dukunda kubona zitugoye. Ibyangombwa bidufasha gukora nk’ibyo muri RFDA cyangwa ama-Smarks biratugora. Tukaba twasaba leta ko yatworohereza nuko tukajya tubibona byoroshye nuko inganda zacu zigakura bitworoheye.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), kivuga ko gifasha inganda mu kwiteza imbere binyuze mu mapiganwa. Kivuga ko babafasha gukemura ibibazo biri mu nganda, hagashyirwaho kubona ikoranabuhanga rigezweho kubaka ubushobozi n’ubufasha mu bya tekinike.

Mu butumwa bugufi, Jean D’amour Mbonyinshuti; ushinzwe itumanaho n’imyekanishamakuru, yagize ati: “ubusanzwe NIRDA ifasha inganda nto n’iziciririrtse kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibyo bakora. Ibyo turabikora tunyuze muri gahunda y’ipiganwa ‘opens calls’, aho inanda zihabwa ubufasha bw’ikoranabuhanga nk’imashini n’ibindi.”

Yanavuze ko “NIRDA yafashije inganda zitunganya ibikomoka ku nkoko, ingurube, ndetse n’ibiryo by’amatungo; aha ni muri secteur y’ubuhinzi n’ubworozi. Dufite kandi gahunda yo gufasha abikorera kubona igishoro ku nguzanyo igabanyijeho 8% y’inyungu. Ni muri gahunda ya interest rate subsidy binyuze muri access to finance. Muri iyi gahunda, abarimo kongerera agaciro ibyo mu buhinzi 242, abo bose babonye amafaranga banoza ibyo bakora baranabyongera. Muri Urbanization, iterambere ry’imijyi, iyi gahunda yageze ku bikorera 16.”

Muri 2018, nibwo gahunda yo gufasha inganda yatangiye, by’umwihariko hatangizwa gahunda y’ipiganwa izwi nka Open Calls Program muri 2020/2021. Bakora ubushakashatsi (Technology Audit) hagamijwe kureba ibibazo biri mu nganda, hagashyirwaho gahunda y’ipiganwa, aho inganda zipiganira kubona ikoranabuhanga rigezweho hibandwa ku mashini n’ibindi bikoresho (Access to technology).

Mu kubaka ubushobozi, hatangwa ubujyanama mu by’ubucuruzi (Business Development Services) ndetse hakiyongeraho n’ubufasha mu bya tekinike (Technical assistance).

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 May 22, 2024 - 14:06