Amajyaruguru: abagore wo mu cyaro ntibaragirirwa icyizere n’ibigo by’imari

Abagore batuye mu bice by’icyaro bagaragaza ko kugera ku iterambere ryabo bigoye kuko batagirirwa icyizere n'ibigo by'imari kuburyo basaba inguzanyo. Ubuyobozi bw’inama mpuzabikorwa y’abagore mu ntara y’Amajyaruguru buvuga ko nubwo hari aho umugore ageze ariko abo mu majyaruguru hari abatarasonukirwa amategeko y’umuryango ndetse n’uruhare bafite ku mitungo y’urugo.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro, aho wasanze umugore wo mu Rwanda ahagaze mu mwanya mwiza ugereranyije no mu myaka yashize. Gusa bose ntibaragerwaho nibyo byiza, by’umwihariko abagore bo mu bice bitandukanye by’icyaro mu ntara y’Amajyaruguru.

 Aba barimo abacyitinya ndetse n’abatagirirwa icyizere n’ibigo by’imari.

Umwe yagize ati: “kwitinya ni uko turi mu cyaro, nonese ko inaha nta kazi tugira! Akazi kacu ni uguhinga. Nonese wakwibasha gute, nk’ubu ndavuga ngo ngiye gushaka utwatsi, nta kazi mfite, nonese nakora iki?!”

Undi ati: “ hari igihe umugore agerageza kuba yajya mu gatsinda ariko akabura ubushobozi bwamuzamura. Mugihe wa mugabo ajya gupagasa agakorera 1000 ariko wowe mugore wasigaye, usanga aho yagusize ariho agusanga kubera ko wabuze icyakuzamura.”

“iterambere ryo ntaryo tugira! Twarikura hehe se ko nk’ubu nakagombye kwiteza imbere wenda bakavuga bati ‘mwakire udufaranga mukihangira imirimo’, ariko imirimo ntayo.”

Abagore benshi bo mu bice by’icyaro bavuga ko batunze n’ubuhinzi ndetse n’abaca inshuro ndetse ari imibereho yabo ya buri munsi.

Kugirango umugore wo mu cyaro w’iki gihe atere imbere, bavuga ko bisaba ko hajyaho uburyo buborohereza kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Umwe ati: “hakorwa nk’ubuvugizi nko kuri ibyo by’amatsinda, nuko umugore yajya ashaka kujya mu itsinda…mbese nk’urugero: dufite amabanki nka SACCO, hari n’andi mabanki atandukanye…mwadukorera ubuvugizi kuburyo nk’umugore wo mu cyaro yazajya abona inguzanyo.”

Ku rundi ruhande, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Amajyaruguru CNF Mukama Eugene, avuga ko nubwo bishimira aho umugore ageze muri cyo gice ndetse n’ijambo yahawe, hari n’abagore babaho nk’abari mu gicu cyo kutamenya amategeko y’umuryango yabafasha kugera ku terambere.

Ati: “ariko turacyafite wa mugore ugifite ikibazo cyo kugera ku iterambere bitewe nuko atarasobanukirwa n’amategeko y’umuryango ngo amenye uburenganzira afite ku mutungo. Kwa kudasobanukirwa amategeko y’umuryango, kutamenya uburenganzira bwe niho yumva nta ngwate afite kandi ayifite ariko yitirirwa ngo ni iy’umugabo we.”

CNF mu ntara y’Amajyaruguru nabo basanga hagikwiye ubuvugizi bukomatanyije kugirango babashe guhugura abagize imiryango benshi ku mikoreshereze y’umutungo.

Ati: “twasabaga ubuvugizi kugira ngo nibura tubashe guhugura abenshi mu bagize imiryango kugira ngo ya mategeko y’umuryango abashe gusobanuka.”

Nubwo hari abagore bo mu ibice by’icaro bagararagaza ko basa n’abatarisonanukirwa ndetse n’abagore batinyutse binjira mu bikorwa by’ishoramari haba mu nganda, amahoteri n’ubukerarugendo, ndetse n’ibindi bitandukanye bibateza imbere.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star – Rwanda.

 Oct 16, 2024 - 15:16