Barishimira ko ibiciro ku isoko byagabanutse

Abaturage baremeza ko ugereranije no mu bihe byashize, muri iki gihe bishimira ko ibiciro by’ibiribwa byagabanutse ndetse bifuza ko byazakomeza kugabanyuka ku buryo byorohera buri wese. Batangaje ibi nyuma yuko mu minsi ishize mu Rwanda humvikanye ukuzamuka kw’ibiciro by’ibiribwa mu duce dutandukanye. Gusa impuguke mu by’ubukungu zivuga ko abantu batagakwiye guhita birara ngo baterere iyo ngo bizere ko ibiciro by’ibiribwa byagabanutse kuko bigenwa nuko saison y’ihinga yagenze kandi ibyo ihindagurika. Bavuga ko bakwiye gukurikiza inama bagirwa n’inzego zishinzwe iby’ubuhinzi.

kwamamaza

Abatuye mu duce dutandukanye bavuga ko mu minsi mike ishize bagereranya ko ari nko guhera mu mu mezi nk’atanu cyangwa ane asoza umwaka ushize hagaragaye izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryahangayikishije benshi ku isoko. Ariko uyu munsi ugereranyije n’icyo gihe, bavuga ko bashyikije umutima munda ndetse bakifuza ko byarushaho kumanuka.

Umwe yagize ati: “niba umukene ahingira 1 000Frw yaragendaga yabaza ikilo cy’umuceri bakamubwira ko ari 1 500Fr, 1 7000fr, ntabwo rero byari byoroshye ku muturage mutoya.”

Undi ati: “ Ejo bundi niba umuceri twarawuguraga ibihumbi 40 000Fr, ibirayi tubigura 600Frw, ubu tukaba dusigaye turya ibirayi bya 250fr, 300Fr, urumva hari aho byavuye, hari naho bigeze.”

Undi ati: “ ntabwo ibiciro uko byari bimeze mbere byari bihanitse ariko ubu byagabanutseho gatoya. Ariko nabwo biracyari ikibazo kubera amafaranga atari kuboneka neza.”

“ tugendeye ku bushobozi bw’igihugu cyacu bikwiriye kugabanuka, cyane ko amafaranga atari kuboneka ku buryo bworoheje. Bibaye byiza rero hari icyakorwa n’ubuyobozi bwacu, byagabanuka kugira ngo buri muturarwanda wese yisangemo.”

Tedy Kaberuka;Impuguke mu by’ubukungu, yemeza ko ibiciro bisa nk’ibyagabanutse ariko abahinzi bakwiye gukurikiza inama bagirwa kugirango umusaruro ukomeze uboneke ku bwinshi.

Ati: “ibyagaragaye ni uko igihembwe gishize byari byatumbagiye cyane, mu kwa karindwi, ukwa munani, ukwa cyenda, ndumva ibiciri byari hejuru cyane ku buryo bisa naho byateye impungenge abantu bose. Ariko ibyagaragaye ko nyuma y’ukwa 11 byatangiye kugabanuka. Kubera ko ari ibiciro bishingiye ku musaruro kandi umusaruro ushingiye ku buhinzi turabizi ko ujyana n’ukuntu ikirere kimeze, imvura , izuba ukuntu byagenze mu buhinzi muri rusange. kuba byaramanutse ni inkuru nziza ariko abantu bumve ko atari ibintu bishobora kuhaguma, bagomba gukomeza kubungabunga ibice byakomeje kumanuka n’abari mu buhinzi bakamenya ko ibihe mby’imvura bikeneye ko bakora ibikorwa byatuma imvura itababera ikibazo ku buryo yakwangiza byinshi.”

Kugirango ibiciro ku isoko bidatumbagira Dr. Musafiri Ildephonse; minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi , avuga ko leta yiteguye gufasha abaturage mu bishoboka byose, ndetse ko ibyo byanatangiye kandi bizakomeza.

Ati: “icya mbere kwari ukureba ko abantu bakomeza kubona amafaranga ahendutse yabasha gutuma abantu bajya mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bwa kinyamwuga. Ndetse hanifuzwa ko twarwanya ibintu by’indwara ziba zabonetse mu bihingwa ,haba mu mbuto hari ibituma ..ibyo twateye kugira ngo abantu bagere ku mafaranga ahendutse yo gukoresha mu buhinzi n’ubworozi. Rero twimva ibyo ari igikorwa gishimishije, ndetse hari n’indi mishinga myinshi dusanzwe tugira muri minisiteri, aho dufasha abantu mubyo bita match grand. Ni ukuvuga ngo umuntu akazana uruhare rwe, nawe tukamuha 50%. Ibyo byose byarakomeje kandi twizere ko urugendo ruracyari rurerure , turacyakomeje, uyu ni umwaka umwe ariko ninibintu tuzakomezxa guhangana nabyo nko mu myaka nk’itanu iri imbere ku buryo tubirandura burundu kugira ngo abanyarwanda babone ibyo kurya bihagije kandi bihaze mu biribwa.”

MINAGRI igaragaza ko hari izindi gahunda zihari zo gufasha mu gukomeza kongera umusaruro zirimo kuhirira imyaka, gutunganya ibishanga ndetse bikanasanwa hifashishijwe umushinga wa CEDAT. Uzashyigikira ubuhinzi n’ubworozi

Binyuze mu mishinga ya Nkunganire, muri banki itsira amajyambere, BRD, hari miliyari 55 zatangiye kugenda zitangwa  mu byiciro bitandukanye.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jan 30, 2024 - 08:53