Rubavu: Baravuga ko birengagijwe nyuma yo kumara imyaka irenze 5 bemerewe kubakirwa isoko

Abakorera n’abarema isoko rya Gahenerezo riherereye mu murenge Kanzenze baravuka ko birengagijwe nyuma yuko imyaka irenze ari 5 basezeranyijwe n’ubuyobozi kububakira isoko ariko ubu bakaba barinyagirirwamo ndetse n’izuba ryava rikabarengeraho. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko byatewe n’izindi nzitizi zatunguranye kandi zihutirwa gukemurwa zirimo izo guhangana n’ingaruka z’ibiza. Icyakora bwizeza abarikoreramo kubaha ikibanza bakaba biyubakira.

kwamamaza

Hashize imyaka irenze itanu abakorera n’abarema isoko rya Gahenerezo rihereye mu murenge wa Kanzeze wo mu karere ka Rubavu bemerewe isoko  rya kijyambere risakaye, ariko kugeza ubu izuba ribarengeraho ndetse n’imvura ikabanyagirana n’ibicuruzwa byabo.

Umwe mubacuruzi yabwiye Isango Star ko " iyo izuba riva ivumbi riratwica, imvura yagwa ikatunyagira kandi bakadusoresha!" 

Undi ati: " ubwo rero dukeneye kubaka kugira ngo imvura nigwa tujye twugama."

Hari ababifata nko kubirengagiza ngo nubwo ubuyobozi bwabo nabwo burema iri soko, kandi ntibasibire gutanga imisoro ku gihe.

Umwe ati: " twibaza tuti ese imisoro ijya he?! "

undi ati: " tubona ari ukubyirengagiza! nonese ntibaba babibonye? ingaruka tugira ni uko tubrwara umutwe kubera uyu mucucu (ivumbi)  nuko tukarwara ibicurane."

Icyakora ubuyobozi busobanura ugutinda kubakwa kw'iri soko muri iyo myaka yose nk'ibyatewe n'uruhuri rw'izindi nzitizi zihutirwa. Buvuga ko izo zirimo izo guhangana n’ingaruka z’ibiza. mu Gushaka umuti urambye kandi wihuse, bushishikariza abikorera ko bwabaha ikibanza bakaba baryubatse, nk'uko bitangazwa na Murindwa Prosper uyobora akarere ka Rubavu.

Yagize ati: "dushobora kujyanamo kugira ngo uwo mushinga ugerweho vuba tudakomeje gutegereza igihe Leta izagerera kuri icyo gikorwa. Niba ari n'ikibanza cya Leta, dushobora kugishyiramo nk'uruhare rw'akarere. Hanyuma n'abaturage bakagenda begeranya amafaranga yabo nuko tugategurana umushinga tukawushyira mu bikorwa. Nabo ubwabo yaba ari amahirwe bahawe yo kuba bashora imari bakunguka, amafaranga yari kuzajya muri Leta bakajya bayabona ahubwo bakajya batanga imisoro."

Iroko rya Gahenerezo riherereye mu murenge wa Kanzenze ndetse riremwa n'abaturutse impande zose barimo n’abaturutse I Kigali, na RDC biyongeraho n'abaturutse mu ntara y'Amajyarugru, Akarere ka Nyabihu ko mu ntara y'Iburengerazuba ndetse no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Kugeza ubu, muri gahunda yo gushishikariza abarutuye kwishakamo ibisubizo, hari na gahunda yo gushishikariza abikorera gushora imari mu bikorwa bibateza imbere ibwabo kandi nabo bibabyarira inyungu zigihe kirambye.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Rubavu.

 Oct 22, 2024 - 07:40