Gisagara: Barasaba kwishyurizwa amafaranga bakoreye mu mushinga wa Green Amayaga

Abaturage barasaba ubuyobozi kubishyuriza amafaranga bakoreye mu mushinga wa Green Amayaga, aho bateraga ibiti banakora by’imirwanyasuri, ariko bakaza kwamburwa bikabaviramo gukena. Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko  bwamenye iby’iki kibazo ikibazo ndetse buri kugikurikirana kugira ngo gihabwe umurongo.

kwamamaza

Abaturage bagaragaje iki kibazo cyo gukora imirimo mu mushinga wa Green Amayaga ariko ntibahembwe, biganjemo abo mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara mu Mudugudu wa Rutonde. Bavuga ko bakoze ibikorwa byo gutera ibiti ndetse no gutera imirwanyasuri, bakabikorera mu Kagari ka Mukande, ariko bamburwa bitewe n'ibisa n'amanyanga bikekwa ko yakozwe n'uwari ukuriye ibyo bikorwa, nkuko abarimo YANSONEYE Vestine babisobanura.

Yagize ati: “twebwe, umugabo witwa Muvunyi yaradukoresheje tujya gutera inturusu hariya i Mukande. Nakoze imibyizi 12 kugeza na n’ubu uwo Muvunyi twaramubuze. Ni gute umuntu w’umutindi ananirwa kuba yajya kwicira inshuro aho ayatahana barangiza bakatujyana aho tutayatahana, niba dutegereje na ya mezi, ntayo baduhaye. Yewe hashize igihe, sinzi menya hashize nk’imyaka ibiri. Bahamagaye uwo witwa Muvunyi araza, amafishi yarayariye, ibyo twakoreyeho urumva ni nko kubirya arabijugunya.”

Undi yunze murye, ati: “ ikibazo dufite ni uko badutangarije akazi akagatangaza no mu nteko, baravuga ngo tujye gukora mu miringoti. Turakora baduha ubudumburi, dukorera amafaranga batubwira ko ari iminsi 15, amafaranga barayatwimye kugeza na n’ubu, ukwezi kwarashize kwaranarenze kandi twakoze dushonje, dufite ikibazo rwose. Tukajya gukora i Musha, tugeze aho turababwira tuti ntituzakomeza gukora dushonje nuko tugeze aho turabihagarika. Bakatubwira ngo bazaduhemba mu minsi 15, twari twasabye iminsi 10, turayabura na ya minsi 15 igeze turayabura.”

“ ingaruka twagize ni uko twasigaga abana bashinje, twabuze icyo tugaburira abana tuzi ko bazajya baduhemba mu minsi 10! Ubwo rero rwose turakennye, dufite ubukene bukomeye kandi twarakoze.”

HABINEZA Jean Paul; Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko ikibazo cy'aba baturage bakimenye cyane ko ngo cyatewe n'umwe mu bakozi b'umushinga bagaragaweho amakosa ariko biri guhabwa umurongo.

Ati: “byatewe n’ikibazo cy’umusite manager umwe wagize ikibazo cye cy’umwihariko. Twarabimenye tubitangira na raporo kandi yarahagaritswe ariko kandi ufite isoko yatubwiye ko muri iyi minsi akabazo k’aba baturage agakemura kandi byaba byiza nabo banyuze no ku murenge, amazina bakongera bakayatanga neza ariko harimo bakeya bari bakitubwiye, ariko amafaranga yabo agomba kuboneka bakayabaha kuko ni ikosa ry’umuntu ku giti cye, ntabwi ari ikosa ry’umushinga.”

N'ubwo uyu mushinga wa Green Amayaga hari aho wajemo ibibazo, ibikorwa byawo byo kubungabunga ibidukikije byatanze umusaruro, cyane nk'aho umusozi wa Muyaga wateweho ibiti ku buso bungana na hegitari 129.

Mu mirenge itandatu ikoreramo, hakozwe imirwanyasuri, haterwaho ubwatsi bw'amatungo n'ibiti bivangwa n'imyaka, ndetse hatangwa n'inka 113.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amayaga-Amajyepfo.

 Feb 2, 2024 - 07:24