I Kinshasa, abarenga miliyoni bitabiriye misa ya Papa Francis.

Mu ndirimbo, imbyino, n'abakaraza b'ingoma ndetse n’abitwaje ibyapa: bose barenga miliyoni, nk’uko bitangaza n’inzego z’ubutegetsi bwa RDC, nibo bateraniye I Kinshasa kumva misa ikomeye ya Papa Francis, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

kwamamaza

Benshi mu bakilisitu Gatolika baraye bageze I Kinshasa ku wa kabiri , ku kibuga cy’indege cya N’dolo giherereye Iburasirazuba bw’umurwa mukuru, kugira ngo baharare mbere y’uko Papa ahagera akabasomera Misa.

 Papa Francis yageze ahabereye Misa ari mu modoka ya “ Papamolile” asuhuza imbaga bamwishimiye ndetse bitwaje ibyapa, mu ndirimbo gakondo, ku izuba ryinshi ariko n’umutekano urinzwe bikomeye.

Mu mwambaro ufite inyandiko ivuga kuri Papa, Umuturage witwa Adrien Louka yabwiye AFP ko yahageze mu museso, ati: “ igihe Papa Yohani Pawulo II yazaga ku nshuro ya mbere, byari amateka. Narimfite imyaka 15, none uyu munsi mfite 55. Rero kwitabira misa ya mbere ya Papa ni ingenzi cyane.”

Yongeyeho ko "Kubera ko igihugu cyacu gifite ibibazo byinshi, ni ubwiyunge dushaka kandi Papa azatanga ubutumwa kugira ngo ibihugu bidukikije biduha amahoro!".

Mu cyubahiro cye , yifashishije ilingala nk’ururimi rumwe muri enye zikoreshwa muri RDC, Papa Francis  yasabye abanye-Congo kuticamo ibice [amacakubiri] kuko byazanira ibibazo igihugu.

Mu ijambo rye rya mbere ryo ku wa kabiri yatangarije mu murwa mukuru w’iki gihugu gifite abakilisitu-gatorika benshi ku mugabane w’Afrika,  Jorge Bergoglio yamaganye ubukoloni bushingiye ku bukungu bukomehe kwigaragaza mur’iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere ndetse gifite n’ubutaka bwera ariko  bibiri bya gatatu by’ abaturage barenga miliyoni 110 bagituye bakaba bari munsi y'umurongo w'ubukene.

Yagize ati: “Mureke Afrika ihumeke: ntabwo ari ikirombe kizakoreshwa cyangwa ngo igihugu cyo gusahurwa."

Ibi, Papa Francis yabitangarije imbere y’abayobozi ndetse n'abadipolomate batandukanye ubwo bari mu ngoro ya perezida.

Papa Francis, yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi babarirwa muri miliyoni 15, bari mu mu mihanda.

Mu gihe Papa azamara muri RDC, n’ibyo azakora, biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kur’uyu wa gatatu arahura n’abaturage barokotse amakimbirane ari kubera Iburasirazuba bwa Congo.

Ni nyuma y’uko uyu mushumba wa Kiliziya Gatorika yagombaga gusura umujyi wa Goma ariko urwo ruzinduko rukaza gusubikwa bitewe n’ibibazo by’umutekano muke.

Mu ntangiriro, François yagombaga kujya i Goma, muri Nord-Kivu, intara ihana imbibi n’u Rwanda ariko intambara iri hagari y’ingabo za Leta [FARDC] na M23 ndetse no kuba iki gice gikambitsemo imitwe myinshi yitwaje intwaro, byatumye kujya I Goma bsubikwa.

Icyakora biteganyijwe ko arahura n’abagizweho ingaruka n’intambara zaho babarirwa muri Magana.

Papa Francis w’imyaka 86, ku wa kabiri yashishikarije abanye-Congo kurangwa n’inzira y’amahoro . yanagarutse ku bijyanye n’ibidukikije, uburezi, imibereho myiza n’ubuzima, ndetse biteganyijwe ko mu ijambo rye ritaha azabigarukaho.

Ni mugihe biteganyijwe ko ku gicamunsi ryo kur’uyu wa gatatu arageza ku banye-Congo ijambo rye rya gatatu.

Kuva yatorerwa kuba Papa mu mwaka w’2013, uru ni uruzinduko mpuzamahanga rwe rwa 40 akoze, rukaba urwa gatanu akoreye ku mugabane w’Afrika.

Nyuma ya Kinshasa, ku wa gatanu, Papa Francis azajya i Juba, umurwa mukuru wa Sudani y'Epfo, leta ifatwa ko ariyo nto ku isi[bitewe n’igihe habereye igihugu] ndetse yugarijwe n’ubukene kurusha ahandi kur’uyu mubumbe.

 Feb 1, 2023 - 13:04