Israél yarashe kuri Liban iyihimuraho!

Israél yarashe kuri Liban iyihimuraho!

Kuri uyu wa kane, impagarara zikomeye zikomeje kwiyongera ku mupaka wa Libani na Israél nyuma yo kurasana kw’impande zombi. RFI ivuga ko uyu munsi nta muntu wagahise ubuzima. Ni nyuma yahoo hashize amezi atatu impande zombi zihanganye, icyakora ibinyu biracyakomeye mu gace ka Kfarchouba, ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Libani kigaruriwe na Israél.

kwamamaza

Igihugu cya Israél kiri mu ntambara na Liban kuva mu mwaka w’1948. Kur’uyu wa kane, Israél yarashe ku ngabo za Libani ziri mu birometero 155 nyuma yuko hari igisasu kirashwe ku birindiro by’ingabo za Israél muri Kfarchouba, gahana imbibi na Golan ya Syria, nayo yigaruriwe na Israél ikayiyomekaho.

Ibisasu bya Israél byaguye mu birometero bitatu uvuye mu turere dutuwe muri kariya karere gafite kilometero kare zibarirwa muri 40, kari mu maboko y’ingabo za Israél.

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru byinshi by’imirwano ikabije, yatangijwe n’ingabo za Israél mu gace gakorerwamo ubuhinzi n’abanya-Libani. Iyi mirwano kandi yabaye nyuma y’ikindi gikorwa cya gisilikari gikomeye cy’ingabo za Israél mu karere ka Palestine kirwa Cisjordanie, Israél imaze imyaka 56 yarigaruriye.

Amakimbirane hagati yabanya-Libani ningabo za Israél

Amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi yatumye habaho ubushyamirane hagati y’abaturage n’ingabo za Israél bituma ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro z’umuryango w’abibumbye muri Liban [UNIFIL] zihoshya uko gushyamirana.

Umutwe wa Hezbollah ufite abarwanyi bakomeye ufite ibirindiro bibiri bikomeye ku dusozi two muri Libani. Ishyaka ry'Abashiya ryanze gukuraho ibikoresho byaryo nubwo Israél  yakoresheje ingufu ikabangamira ubwo bushake.

Kugeza ubu, Israél  ivuga ko yafashe umwanzuro wo kubaka urukuta ruzengurutse Liban mu gace ka Ghajar, gaherereye hagati ya Golan na Libani.

kwamamaza

Israél yarashe kuri Liban iyihimuraho!

Israél yarashe kuri Liban iyihimuraho!

 Jul 6, 2023 - 16:09