
RDC: Abarwanyi bishe abantu 29 barimo abo mu kigo nderabuzima
Nov 17, 2025 - 15:48
Abantu 29 barimo abagore 11 n’abagabo 7 bo mu kigo nderabuzima cya Byambwe biciwe mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe n’inyeshyamba za ADF mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, cyibasiye iki kigo Nderabuzima n’ibice bicyegereye byo mu karere ka Lubero, mu ntara ya Nord-Kivu. Aba barwanyi banasenye ibikorwa remezo.
kwamamaza
Umubare w’abahitanywe n’iki gitero wageze kuri 29, nyuma y’uko ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko abaguye muri iki gitero bo mu kigo nderabuzima ari 23 barimo abagore n’abagabo, mu gihe abandi 6 biciwe mu bice biri hafi y'iki kigo nderabuzima. Ibi bitero kandi byangije ibikorwa by’ubuvuzi ndetse abaturage benshi bahungabanye nacyo.
Colonel Alain Kiwewa, umuyobozi w'intara ya Lubero, yamaganye ubwicanyi bwibasiye ibikorwa remezo by’ubuzima, abyita icyaha cyibasiye inyoko muntu, avuga ko ababikoze bagomba gukurikiranwa bakabihanirwa.
Yibukije ko Byambwe ari ahantu hahungiyemo abatari bake bavuye mu bindi bice byugarijwe n’intambara, bityo ko kwibasira abarembejwe n’ubuhunzi ari ubugome bukabije.
Mu butumwa bwe, yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba za ADF, binyuze mu mbaraga zihuriweho n’ingabo za FARDC ku bufatanye n’iza UPDF za Uganda, ziri mu bikorwa byo kurandura aba barwanyi.
Iki gitero cyongeye kuzamura impungenge ku mutekano wa Lubero, aho abaturage basaba ko ibikorwa bya gisirikare byakazwa kugira ngo hakumirwe ubwicanyi bumaze kuba umuco mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.
@radiookapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


