
Guinée-Bissau yinjiye mu kavuyo ka politiki: Perezida Embaló yahiritswe, ingabo zifata ubutegetsi
Nov 26, 2025 - 18:42
Itsinda ry'abasirikare bakuru bo muri Guinée-Bissau bavuga ko ari bagamije kugarura igihugu ku murongo batangaje ko bafashe ubutegetsi kugeza mu gihe kitazwi, nyuma y'uko hatangajwe ko Perezida Umaro Sissoco Embalo yatsinze amatora yabaye ku wa 23 Ugushyingo (11) 2025. Perezida Umaro yahiritswe ku butegetsi ndetse ahita atabwa muri yombi kamwe n'ubuyobozi bukuru bw'igisirikare n'umutekano muri iki gihugu.
kwamamaza
Igisirikare cyafashe ubutegetsi kur'uyu wa gatatu nyuma y'imirwano n’urusaku rw’amasasu rwumvikaniye hafi y’Ingoro ya Perezida.
Ibi byabaye mu masaha ya ya saa sita z’amanywa, aho amasasu yumvikanye mu bice bitandukanye byo mu murwa mukuru Bissau, cyane cyane hafi y’Ingoro ya Perezida no ku biro bya Komisiyo y’Amatora.
Itangazo ryo gufata ubutegetsi ryasomewe ku cyicaro cya gisirikare na Gen Denis N’Canha, usanzwe ayobora ingabo zishinzwe kurinda Perezida, ari na we wagaragaye ayoboye iri tsinda ry’abasirikare ryiyise “Haut commandement militaire pour la restauration de l’ordre.”
Gen Denia yasobanuye ko batesheje agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite yo ku wa 23 Ugushyingo (11), ndetse bahagaritse n’ibiganiro byose by’itangazamakuru kugeza igihe kitazwi. Basabye kandi abaturage gutuza no kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma umutekano wongeye guhungabana.
Jeune Afrique yatangaje ko Perezida Embaló ubwe yabahamagaraga mbere gato y’uko atabwa muri yombi. Yafatiwe mu biro bye ahagana saa sita, ndetse na Minisitiri w’Umutekano, Botché Candé, hamwe n’abakuru b’ingabo barimo Gen Biague Na Ntan na Gen Mamadou Touré, bose batawe muri yombi n’igisirikare.
Embalo yavuze ko atigeze akorerwa urugomo, ariko ashinja Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka kuba ari we wateguye ihirikwa rye.
Icyakora nubwo igisirikare cyatangaje ko kimufite aeiko aho aherereye ntiharamenyekana kuko kuva ubwo atongeye kuboneka.
Ibitangazamakuru bitandukanye birimo RFI, byatangaje ko amasasu yumvikanye ku rwego ruhanitse mu masaha ya mugitondo, nyuma yaho ingabo zishinzwe kurinda Perezida zigafatirana imihanda yose yerekeza ku ngoro ya Repubulika.
Nyuma y’ako kavuyo, inzego z’umutekano zatangaje ko ibintu byongeye gusubira ku murongo mu gace ko ku ngoro ya Perezida, nubwo mu ruhando rwa politiki bikomeje kuba agatereranzamba.

Ibi byose bibaye umunsi umwe mbere y’uko hatangazwa iby’agateganyo by’amatora ya Perezida, byagombaga gutangazwa ku wa 27 Ugushyingo (11). Perezida Embaló n’uwo bari bahanganye, Fernando Dias de Costa utavuga rumwe n’ubutegetsi, bombi bari bamaze kwigamba ko batsinze amatora, bituma ibintu birushaho kuba urujijo.
Guinée-Bissau imaze imyaka myinshi irangwa n'ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato ndetse n’amakimbirane aturuka ku matora. Muri 2019, iki gihugu cyabayemo imvururu zikomeye ubwo Embaló na Domingos Simões Pereira batumvikanaga ku watsinze, bigatuma igihugu kimara igihe hari umwuka mubi n’amakimbirane ashingiye kuri politiki.
Kuri ubu, imipaka yafunzwe, ibikorwa byinshi byahagaze, kandi abaturage basabwa gukurikiza amabwiriza yatanzwe n'itsinda rya basirikare ryafashe ubutegetsi. Ibihugu by’amahanga bikomeje gukurikirana iby’iki gihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe, mu gihe abaturage bo bakomeje gutegereza uko ibintu bihinduka.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


