Abasirikare ba Kenya bagiye kujya biyishyurira amafunguro

Ingabo za Kenya (KDF) zigiye kujya zirihira amafunguro, nyuma y’aho guverinoma itangaje ko ihagaritse ubufasha bw’amafaranga y’ifunguro (meal allowance) bari basanzwe bahabwa

kwamamaza

Guhera muri Nyakanga (07) 2025, abasirikare bazajya bishyura buri funguro binyuze mu buryo bushya bwiswe "Pay As You Eat (PAYE)", aho amafaranga y’ifunguro azajya akurwa mu mushahara wa buri musirikare bitewe n’amafunguro yafashe.

Ubuyobozi bw'ingabo za Kenya (KDF) bwatangaje ko izi mpinduka zigamije gukoresha neza umutungo wa leta, kunoza gahunda yo gutanga ifunguro mu basirikare, no kongera ubwisanzure ku musirikare mu guhitamo ibyo kurya ashaka.

Muri iyi gahunda nshya, abasirikare ntibazongera guhabwa amafaranga y’ifunguro yarazwi nka Meals allowance nk’igice cy’umushahara, ahubwo bazatangira kuyakoresha binyuze mu ikoranabuhanga( application) bahitamo ibyo barya, hanyuma ayo yakoresheje agakurwaho mu mpera z’ukwezi, asigaye nayo asubizwe kuri konte ye.

Abayobozi ba gisirikare bavuze ko hari ikigega kizashyirwaho kizajya gicunga uburyo amafunguro atangwa mu bigo bya gisirikare, kandi ko bizafasha kugabanya imirongo n’ikoreshwa nabi ry’ibiribwa.

Gusa bamwe mu basirikare batangiye kugaragaza impungenge, bavuga ko bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’imibereho yabo, cyane cyane abafite imyenda cyangwa inshingano nyinshi zo mu miryango yabo.

Ubusanzwe buri musirikari yahabaga amafaranga y'inkunga yo kurya ariko atishyurwa, bakarya ibiryo bimwe bose, ariko ubu buri musirikare azajya arya ibyo ashaka ndetse abyiyishyurire.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko izi mpinduka zakozwe kugira ngo igisirikare kijyanishwe n'ibindi byo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Gusa ikinyamaakuru The Star cyo muri Kenya cyatangaje ko hari abasirikare batangiye kureka gufata amafunguro. Gusa ubuyobozi bwa KDF bwatangije ubukangurambaga mu basirikare,  bubasobanurira imikorere y'ubu buryo n'icyo bizafasha.

Ni ubwa mbere mu mateka ya KDF hatangijwe uburyo bwo kwirihira ifunguro mu buryo buhoraho, kandi ubuyobozi bw’ingabo buvuga ko buzagenzura imikorere yabwo mbere yo kubushyira mu bikorwa burundu.

@Dail nation, the star...

 Jul 21, 2025 - 10:33