
Abahoze ari imfungwa za Hamas bavuze amahano banyuzemo muri Gaza
Oct 20, 2025 - 12:57
Nyuma y’imyaka ibiri bari mu maboko ya Hamas, Ab'Isiraeli 20 ba nyuma bafunguwe bagarutse mu gihugu cyabo, bakirwa n’amarira y’ibyishimo n’agahinda. Ubu, batangiye ku nkuru z'imibereho n’akaga banyuzemo muri Gaza, ubuzima bwuzuyemo inzara, iyicarubozo n’ibindi byo kubatesha agaciro.
kwamamaza
Bose bavuga ko babayeho mu bwigunge bukabije kubera gushyirwa mu kato ndetse bakanakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri no ku mutima. Banehi muri bo batakaje ibiro ndetse bafite ikibazo cy'imirire mibi kugera ku kigero cyo hejuru.
Eitan Horn ni umwe muri 20 baherutse kurekurwa, avuga ko yatakaje hafi kimwe cya kabiri cy’ibiro bye kubera inzara n’imibereho mibi. Anivatar Or washatse gucika, bavuga ko yamaze igihe kinini aboshwe, arya gake ndetse ashyirwa mu kato. Naho Alon Ohel yakoreshejwe nk’ingabo y’umuntu ku giti cye mu gihe cyo kwimurwa, aza gukomeretswa bikomeye n'ibisigazwa by'amasasu.
Abandi bavuga ko bashinjwaga kugerageza gutoroka, bagafatwa bakabohwa cyangwa bagakubitwa buri munsi. Bavuga ko kandi bagiye bafatwa nk'inyamaswa, cyane ubwo bategurirwaga ibyo kurya byabo mu maso yabo, amagambo babwirwaga ndetse n'ibindi.
Abaganga bavuga ko urugendo rwo gukira ruzasaba igihe kirekire nk'ibyumweru, amezi, cyangwa imyaka. Uretse ibikomere ku mubiri, benshi bahuye n’itotezwa ryo ku mutima, gufunga umuntu mu kumba ka wenyine, guterwa ubwoba ko bazicwa, no gusuzugurwa mu buryo bubabaje. Eitan Mor yabwirwaga ko kwigaragambya k'umubyeyi we kuzatuma atinda kurekurwa.
Ni mu gihe hari n'abavuga ko bigishwaga imyemerere mishya mu rwego rwo gushaka kubacengezamo imyemerere y'idini rya Islam, kubigisha icyarabu kugira ngo babashe kubaho no kuvugana nabo. Uwitwa Yosef-Chaim Ohana avuga ko byamufashije kubasha kumvisha abamurindaga kutamwica nk'uko bahiraga babimubwira.
Nyuma yo kurekurwa, buri wese ari gushaka uko yongera kubaho bisanzwe. Alon Ohel yanze kongera kwambara amasogisi, avuga ko ashaka “kumva isi ku birenge bye.” Abandi bari kongera kwiga kurya, kuririmba no gusabana n'abandi.
Bavuga ko ibikorwa bisanzwe, bisanzwe bifatwa nk'aho ari bito biri kubafasha kongera kumva ko batangiye ubuzima bushya nybwo banyuze mu nzira y'akababaro. Ibyo birimo nko kurisha ikanya n'icyuma ndetse n'ibindi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


