Uburayi bwanenze gahunda nshya y’amahoro ya Amerika muri Ukraine

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi basabye ko Ukraine n’Uburayi bagira uruhare rukomeye mu biganiro by’amahoro ndetse no gushyiraho ingamba z'ubwirinzi zikumira ibitero by’Uburusiya. Ibi babigarutseho mu nama yabahurije i Bruxelles, mu Bubiligi, aho bagaragaje ko gahunda nshya y’amahoro ya Amerika muri Ukraine isa n’aho ari ukugutsindisha Ukraine urugamba.

kwamamaza

Basobanuye ko kugira ngo umushinga mushya w'amahoro utange umusaruro muri Ukraine ari uko ibihugu bigize EU na Ukraine ubwayo bawugiramo uruhare. Bagaragaje ko amahoro muri Ukraine bitagomba gusobanura gutsindwa kwayo cyangwa gutanga inyungu ku ruhande rw'Uburusiya, ahubwo hagomba kubaho ingamba z'ubwirizi zikomeye.

Kaja Kallas, umuyobozi wa dipolomasi muri EU, yavuze ko kugira ngo gahunda y’amahoro ikore, Ukraine n’Uburayi bigomba kugira uruhare rugaragara mu igenamigambi no mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati:" Kugira ngo umushinga ushoboke ni uko abanya-Ukraine n'abanyaburayi babigiramo uruhare. Ibyo birumvikana."

Yagaragaje ko ubwo bwirinzi burambe adi uko bugomba gutangwa na EU kuri Ukraine.

Ubwo yageraga i Bruxelles, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, Jean-Noël Barrot, yavuze ko “amahoro adashobora gusobanura gutsindwa kwa Ukraine.” Yongeraho ko bakomeje gushyigikira iki gihugu mu buryo bw’imari, binyuze mu kugiha nguzanyo izakirinda guhura n’ibibazo by’imari mu myaka itatu iri imbere.

Barrot yasabye ko iyo nguzanyo ishobora kwemezwa mbere y’uko uyu mwaka urangira. Yashimangiye ko intego ari amahoro arambye, gushyiraho ingamba z'ubwirinzi zikomeye zigamije gukumira ibitero bishya by'Uburusiya buyobowe na Vladimir Putin.

Ubudage nabwo bwasobanuye ko ibiganiro byose by’amahoro cyangwa agahenge k'amahoro bigomba gukorwa bigizwe mo uruhare na Ukraine n’Uburayi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Johann Wadephul, yavuze ko Uburayi bugomba kuba mu biganiro byose kugira ngo amahoro abe arambye.

Nanone ba minisitiri b’Uburayi ba EU bashimangiye ko ibihano byashyiriweho Uburusiya ku bikomoka kuri  peteroli ari intambwe ikomeye yo kugabanya ubushobozi bw’igihugu mu ntambara.

Mu mushinga mushya w'amahoro muri Ukraine watanzwe na Amerika harimo ingingo isaba Ukraine kugabanya abasirikare bayo, ndetse ishyirirwaho umubare ntarengwa. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Polonye, Radoslaw Sikorski,  yagaragaje ko ibi byari bikwiye gushyirirwaho uwagabye igitero.

Yagize ati:"Nizeye ko atari uwatewe ugomba gushyirirwaho imipaka ku bushobozi bwo kwirwanaho, ahubwo ari uwo ugaba igitero, kandi ubushobozi bwe bwo guteza ibibazo bukwiye kugabanywa.”

Ku rundi ruhande ariko, Peter Szijjarto; minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Hongria, yanenze bagenzi be ku kudaha agaciro ikibazo cya ruswa kivugwa mu bayobozi bakuru muri Ukraine. Yagaragaje impungenge ku gukoresha nabi inkunga y’Uburayi muri iki gihugu kandi bigakorwa na bo hafi ya Perezida Zelensky, asaba ko hakorwa ubugenzuzi ku mikoreshereze y’amafaranga gihabwa.

Hongria; inshuti y'Uburusiya ikomeje kuba ijwi ritavuga rumwe n’ibindi bihugu binyamuryango bya EU ku gushyigikira Ukraine mu rugamba ihanganyemo n'Uburusiya. RFI ivuga ko ubu ishaka kwisunga Repubulika ya Czeque ndetse na Slovaquie.

@rfi

 Nov 21, 2025 - 13:02