Amerika yavuze ko amasezerano na Iran atazambura Israël uburenganzira bwo kwirwanaho

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko amasezerano ayo ari yo yose zishobora kugirana na Iran ku mutekano wo mu burasirazuba bwo hagati atazigera abuza Israël uburenganzira bwo kwirwanaho. Ni mu gihe ibiganiro hagati ya Washington na Téhéran bikomeje kugenda biguru ntege kubera kutumvikana ku mutungo wa Iran wafunzwe n’intambara yo muri Liban.

kwamamaza

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze kuri uyu wa mbere ari i New Delhi mu Buhinde ko Israël ifite uburenganzira busesuye bwo gusubiza ibitero by’umutwe w'iterabwoba wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, kabone n’iyo habaho amasezerano hagati ya Amerika na Iran.

Rubio yagize, ati: “Israël ihora ifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Buri gihugu ku Isi gifite ubwo burenganzira. Niba Hezbollah iri gutegura ibitero bya missiles cyangwa yabitangije, Israël ifite uburenganzira bwo kwihimura.”

Aya magambo yaje akurikira ayatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, wavuze ko Perezida wa Amerika, Donald Trump, yongeye gushimangira uburenganzira bwa Israël bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri Liban aho ingabo zayo zihanganye na Hezbollah.

Nubwo Amerika yagaragaje ko hakiri icyizere cy’amasezerano na Iran, Rubio yavuze ko ibiganiro bikiri mu rwego rukomeye kandi nta mwanzuro urafatwa.

Ibitangazamakuru byo muri Iran bivuga ko ibiganiro byakomwe mu nkokora n’ibyo Téhéran yise “guhindura imvugo” kwa Amerika ku ngingo ebyiri zikomeye zirimo kurekura amafaranga ya Iran yafunzwe n’ibihano ndetse no guhagarika ibitero Israël ikomeje kugaba kuri Hezbollah no ku baturage b’Abashiya muri Liban.

Iran ivuga ko idashobora kwemera amasezerano adakubiyemo kuba yahabwa nibura miliyari ziri hagati ya 12 na 24 z’amadolari ku mafaranga yayo ndetse no guhagarika imirwano ku mpande zose z’akarere. Icyakora uruhande rwa Israël ruvuga ko ayo yaba ari ayo kongera kwiyubaka mu mbaraga.

Mu gihe ibyo biganiro bikomeje, umwuka ukomeje kuba mubi muri Israël. Ibitangazamakuru birimo ikinyamakuru Haaretz byagaragaje impungenge ku masezerano Amerika ishobora kugirana na Iran atarandura burundu ubushobozi bwa nucléaire bwa Iran, ibintu Israël ifata nk’ikibazo gikomeye ku mutekano wayo.

Ku rundi ruhande, igisirikare cya Israël cyategetse abaturage bo mu midugudu 10 yo mu majyepfo ya Liban guhunga mbere y’ibitero giteganya kugaba kuri Hezbollah, nubwo hari agahenge kari kamaze igihe hagati y’impande zombi.

Umuvugizi w’ingabo za Israël, Avichay Adraee, yavuze ko ingabo zabo zitegetswe gukoresha imbaraga kubera ibyo yise kurenga ku masezerano y’agahenge kwa Hezbollah.

@RFI

 May 25, 2026 - 08:58