Amerika yakuyeho viza zirenga ibihumbi 100 mu rugamba rwo guhashya abimukira

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko imaze gutesha agaciro viza zirenga ibihumbi 100, zirimo hafi ibihumbi umunani za viza z’abanyeshuri ndetse n’izindi zirenga 2,500 z’abantu bagiranye ibibazo n’inzego z’umutekano kubera ibyaha bitandukanye.

kwamamaza

Ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, iyi minisiteri yatangaje ko izakomeza kwirukana abo bantu mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu. Yagize iti: “Tuzakomeza kwirukana aba bantu kugira ngo Amerika igume mu mutekano.”

Tommy Pigott, umuvugizi wungirije wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yasobanuye ko impamvu nyamukuru zatumye izo viza ziteshwa agaciro zirimo kurenza igihe cyemewe na viza, gutwara imodoka basinze, gukubita no kwiba.

Yongeyeho ko umubare wa viza zakuweho wazamutse ku kigero cya 150% ugereranyije n’umwaka wa 2024.

Izi viza zatangiye gukurwaho ku rwego rwo hejuru kuva Perezida Donald Trump yasubira ku butegetsi umwaka ushize. Minisiteri ivuga ko uyu ari wo mubare munini wa viza ziteshejwe agaciro mu gihe gito ubayeho, bikagaragaza ubukana bwa politiki nshya y’ubu butegetsi ku bijyanye n’abimukira.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye, izi ngamba zerekana uburyo ubuyobozi bwa Trump bwakajije guhashya abimukira, aho bwirukanye n’abari bafite viza zemewe n’amategeko. Hanashyizweho politiki ikaze mu gutanga viza, irimo gusuzuma imbuga nkoranyambaga z’abasaba viza no kongera igenzura ryimbitse.

Amerika yanatangije Ikigo cyiswe Continuous Vetting Center kigamije gukurikirana abanyamahanga bose bari ku butaka bwayo no gukuraho viza ku bagaragara nk’abateza ibyago ku mutekano w’igihugu.

Pigott yagize ati:"Abanyamahanga bose bari ku butaka bwa Amerika bubahiriza amategeko yacu kandi ko viza z'abagaragara nk'aho bateje ibyago ku baturage ba Amerika zikurwaho vuba."

Byongeye, ubuyobozi bwa Trump bwavuze ko abafite viza z’abanyeshuri n’abafite green cards bashobora kwirukanwa mu gihe bashinjwa gushyigikira Abanyapalestina no kunenga Israel ku ntambara yo muri Gaza, ibintu ubutegetsi buvuga ko bishobora kubangamira inyungu za Amerika.

@BBC

 Jan 13, 2026 - 09:25