Ni iyihe mpamvu Iran iraba izingiro ry'ibiganiro bigiye guhuza Perezida Trump na Netanyahu

Perezida Donald Trump arakira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare (11), Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, i Washington, mu nama igamije kwibanda ku kibazo cya Iran. Iyi nama ibaye mu gihe Amerika na Iran biherutse gutangira ibiganiro kuri porogaramu y'intwaro kirimbuzi ya Tehran, ariko Washington igakomeza no kuyiburira ko ishobora gufata indi myanzuro ikakaye. Aba bayobozi bakomeye bagiye guhura mu gihe Israel ihanganye n'imitwe yitwaje intwaro ifashwa na Iran.

kwamamaza

Itangazamakuru ryatangaje ko Netanyahu agiye gusaba ko Amerika idacogora, kandi ibiganiro bikagurwa bikageza no ku nkunga Iran iha imitwe yitwaje intwaro no ku bisasu bya balisitike Israel ifata nk’iterabwoba rikomeye

Guhura kwa Perezida Trump na Netanyahu kubaye ku nshuro ya karindwi mu gihe cy’umwaka umwe. Iran ni yo ngingo nkuru iri ku meza y’ibiganiro. Israel ivuga ko ibiganiro biri hagati ya Washington na Tehran bidakwiye kugarukira kuri dosiye yo gukora intwaro kirimbuzi gusa. Ishaka ko hanaganirwaho ibijyanye n’inkunga Iran iha imitwe irwanya Israel ndetse n’ubushobozi bwayo mu bya misile za balisitike.

Amerika ni kimwe mu bihugu bike bikomeje kwakira Netanyahu nubwo akurikiranywe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bifitanye isano n’intambara yo muri Gaza, aho yashyiriweho n'impqpuro zo kumita muri yombi. Washington yakomeje gushyigikira Israel, by’umwihariko mu ntambara y’iminsi 12 yo muri Nyakanga ( 07) 2025, ubwo ingabo za Israel zagabaga ibitero kuri Iran.

Icyakora, kuri ubu Trump asa n’ushyira imbere inzira y’ibiganiro kurusha iya gisirikare. Nubwo bimeze bityo, yatangaje ko atekereza kohereza ubundi bwato bw’intambara butwara indege mu Burasirazuba bwo Hagati. Yavuze ko icyifuzo cya Netanyahu ari amasezerano meza atuma Iran itagira intwaro za kirimbuzi n’ibisasu bya balisitike.

Nubwo bimeze bityo, hari ingingo ishobora gutera kutumvikana, ijyanye no kuba Israel iherutse kongera ibikorwa byo kwagura imiturire yayo muri Cisjordanie igenzura. Amerika yahise igaragaza ko idashyigikiye kwiyomekaho iyo ntara. Ibi ku ruhande rumwe bishobora kugaragaza aho ubucuti bwa hafi bugera n’aho bugarukira.

Iruhande rw'ibi, Netanyahu aragera i Washington afite ubutumwa bujyanye na Gaza, aho gahunda izwi nka “Plan Trump” igicumbagira, kandi ntirazana impinduka zifatika mu mutekano no mu mibereho y’abaturage.

@RFI

 Feb 11, 2026 - 10:32