Amerika:Urubuga rwa TikTok rwahagaritswe muri leta ya Montana.

Greg Gianforte, guverineri wa leta ya Montana wo mu Ishyaka ry’aba-Republican, yashyizeho itegeko ribuza ikoreshwa ry’urubuga rw’abashyinwa rwa TikTok ku batuye iyi leta, iherereyemu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bwa leta zunze ubumwe za Amerika. Nimugihe kongere y’Amerika yiteguye kubikwiza mu gihugu cyose.

kwamamaza

Yifashishije urubuga rwa Twitter, Guverineri Greg yagize ati: “ kugira ngo nkingire amakuru amakuru y’abantu bwite n’abayikoresha ku ishyaka ry’abakoministe ry’Ubushinwa, nahagaritse TikTok muri Montana.”

Iki cyemezo cyafashwe ku wa gatatu, ku ya 17 Gicurasi (05) 2023, ndetse Guverineri wa Montana, Greg Gianforte, avuga ko yasabye umuyobozi mukuru wa leta ushinzwe ibijyanye n’amakuru gukumira porogaramu iyo ari yo yose itanga amakuru cyangwa amakuru yihariye y’abantu ku banyamahanga binyuze mu muyoboro wa leta..

Umuvugizi wa TikTok yahise atangaza ko icyemezo cyafashwe kibangamiye uburenganzira bw’abaturage ba Montana mu rwego rw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Mbere yo gutora, yagize ati: “umushinga w’Itegeko nshinga rizafatirwa ibyemezo mu nkiko. Tuzakomeza kurwanirira abakoresha TikTok n'abayishyizeho muri Montana.”

Ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, ACLU, ryashinje Leta ya Montana, buvuga ko “Guverineri wa Montana aherutse gushyira umukono ku itegeko ribuza buri wese gukoresha TikTok muri Leta, guhonyora uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bw’abantu ibihumbi amagana bakoresha iyi porogaramu  muri Montana. Niba ntacyo inkiko zikoze, iryo tegeko rizatangira gukurikizwa ku ya 1 Mutarama (01) 2024. ”

Muri Mata (04) hagati, abadepite ba Montana bemeje umushinga w’itegeko ubuza ibigo bikomeye bya Apple na Google kudatanga urubuga nkoranyambaga rwa TikTok na kuva ku italiki ya 1 Mutarama (01) 2024.

Ikigo kizabirengaho kikazacibwa amande y’ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika (10 000 $) ku munsi kuri buri cyaha.

 May 18, 2023 - 16:30