Trump yasabye Ubuyapani kwinjira mu rugamba rwo kurinda umuhora wa Hormoz

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Minisitiri w’Intebe w’u Ubuyapani, Sanae Takaichi, ko igihugu cye cyagira uruhare mu kurinda umuhora wa Hormuz, ashingiye ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati uri kugira ku bucuruzi bwa peteroli ku isi.

kwamamaza

Mu biganiro byabereye i Washington, Trump yashimangiye ko umuhora wa Hormuz ari ingenzi ku isi, cyane cyane ko Ubuyapani buwunyuzamo hafi 90% bya peteroli bukoresha.

Yagaragaje ko nubwo Amerika itawukeneye cyane, iri kuwurinda ku nyungu z’ibindi bihugu, asaba abafatanyabikorwa bayo na bo kuwugiramo uruhare rufatika.

Nubwo aba bategetso bombi baganiraga n'itangazamakuru, ntacyo RFI igaragaza Sanae yatangaje ku busabe bwa Amerika.

Yanenze ibihugu by’Iburayi n’umuryango wa OTAN, abishinja kudatanga umusanzu uhagije mu gucunga uwo muhora, nubwo ari ingenzi ku bukungu bwabyo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Trump yateje impaka ubwo yifashishaga igitero cya Pearl Harbor attack mu gusobanura impamvu Amerika itaburira abafatanyabikorwa mbere yo kugaba ibitero kuri Iran.

Ibi bigaragaza igitutu gikomeje kwiyongera ku bafatanyabikorwa ba Amerika, mu gihe umutekano w’akarere k’u Burasirazuba bwo Hagati ukomeje guhungabana, ndetse ibikorwaremezo bya petwroli bikomeje gusenywa ku mpende zohangane.

@ RFI

 Mar 20, 2026 - 09:59