
Ubwamamare bwatumye Spice Diana atinda gushinga urugo.
Jun 24, 2025 - 14:47
Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda, Spice Diana, yavuze ko kumenyekana kwe biri mu byatumye atinda gushaka no kubyara, avuga ko iyo atazamuka mu muziki hakiri kare, ubu yari kuba afite abana barenga icumi.
kwamamaza
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku buzima bwe bwite n’akazi akora, yavuze ko abantu bakomeje kumubaza impamvu atarabyara cyangwa igihe ateganya kubyara, ariko we abifata nk’ikibazo gishingiye ku myumvire isanzwe y’abantu ku buzima bw'ibyamamare kw'isi hose.
Yavuze ko umuryango ari ikintu cyiza cyane, ati "iyomba ntarabaye icyamamare nkiri muto, ubu nari kuba mfite abana barenga icumi".
Yavuze ko kwamamara bigira ingaruka nyinshi ku buzima, aho bamwe mu byamamare usanga baragize ihungabana cyangwa bakishora mu biyobyabwenge bitewe n’igitutu cy'ababakurikirana bigatuma babaho uko batari.
Yagize ati: “Ubuzima bw’icyamamare si bwiza buri gihe. Hari abarangiza ubuzima bwabo mu gahinda, bamwe bakishora mu biyobyabwenge. Niyo mpamvu ari ngombwa ko umuntu aba afite abo yegamiye mu buzima, nk’umuryango cyangwa inshuti nyazo”.
Spice Diana yavukiye mu muryango w’abana batatu. Yatangiye umuziki muri 2014 asohora indirimbo ye ya mbere yise Onsanula yakunzwe cyane muri Uganda.
Yanditswe na Venny Umurerwa
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


