
Bituma tubabura burundu abandi bakagenda biguruntege: Impamvu zikomeye zituma abahanzi bareka umuziki burundu.
Jul 23, 2025 - 12:11
Umuziki ni umwuga wuzuyemo inzozi, amarangamutima n’akazi kenshi. Umuziki kandi ufite imbaraga nyinshi mu guhindura imibereho, gutanga ubutumwa no kwishimisha.
kwamamaza
Abawinjiramo babikora bakunze ibyo bakora, bafite inzozi zo kuzagera kure. Ariko na none, si bose baguma mu muziki kugeza kundunduro.
Hari abatangira neza, bakagira indirimbo zikunzwe, ariko nyuma y’igihe gito bakaburirwa irengero. Ese ni iki kibitera?ni iki gituma abahanzi bamwe bareka umwuga bari baraharaniye?
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mpamvu nyamukuru zituma abahanzi bacika intege bagahagarika gukora umuziki.
- Ibura ry'amikoro n'inyungu zidahagije
Abahanzi benshi batangira umuziki badafite ubushobozi buhagije bwo kwishyura ama studio, gukora amashusho y'indirimbo no kuyamamaza. Aha n’iyo babikoze, benshi ntibabona inyungu zihamye kuko amafaranga binjiza aba ari make cyangwa ataboneka uko bikwiye.
Mu Rwanda, hari bamwe mu bahanzi bahagaritse umuziki bavuga ko batabashaga kubona inyungu ku bikorwa byabo.
- Kudashyigikirwa bihagije n’abafana cyangwa inzego
Hari igihe umuhanzi akora cyane ariko ntashyigikirwe n’abafana, itangazamakuru cyangwa inzego zifasha abahanzi. Iyo abona ko ntawe umwitaho cyangwa atabona aho agaragara, ashobora guhitamo kubivamo.
Mu byagiye bigaraga aha ni bamwe mu bahanzi bo mu ntara bakomeje gutaka ko nta gahunda zihamye zishyigikira impano nshya, bigatuma bamwe bacika intege.
Abanyarwanda kandi ntibaragera ku rwego rwiza mu bijyanye no kugura indirimbo ku mbuga zicururizwaho umuziki ahubwo abenshi bategereza kuzunumvira ubuntu.
- Umunaniro ukabije no gucika intege
Gukora umuziki bisaba igihe, imbaraga n’ubwitange bwinshi. Iyo umuhanzi akora igihe kirekire adahagarara, agira umunaniro ukabije, ndetse rimwe na rimwe bigatera ihungabana ryo mu mutwe
Umuhanzikazi wo muri Ghana witwa MzVee yavuye mu muziki hagati ya 2017–2019 kubera ibibazo bishingiye kwihungabana ryo mu mutwe (Depression).
- Ibibazo by’imiryango cyangwa ubuzima busanzwe
Abahanzi, nk’abandi bantu bose, bagira inshingano z’imiryango, ibibazo by’ubukungu, uburwayi cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima busanzwe bishobora gutuma bata umuziki bakibanda ku bindi.
Hari abahanzi mu Rwanda bahisemo kwita ku miryango cyangwa imishinga y’ubucuruzi aho gusubira mu muziki. Umuhanzikazi Ciney yigeze kuganira na Isango Star mu kiganiro Sundaynight agaragaza ko ubuzima bw'urugo no kwita ku muryango byatumye ajya kure y'ibikorwa by'Umuziki.
- Ibibazo by’imikoranire mu ruganda rw’umuziki (labels, abajyanama, amasezerano mabi)
Hari igihe umuhanzi yinjira mu masezerano amugira imbata, cyangwa akagira ikibazo n’umujyanama (manager), ibyo bigatuma atabasha gukomeza umwuga nk’uko abishaka.
Hari abahanzi bagiye batandukana na labels cyangwa bagafatwa nabi n’ababunganira, bikabaviramo guhagarika umuziki burundu. Hari n’abavuze ko basinyishwa amasezerano batabisobanukiwe, nyuma bagahomba amafaranga menshi cyangwa ibihangano byabo.
Urugero rwa hafi aha, umuhanzi Mike Kayihura mu butumwa yanyujije kuri rukuta rwe rwa X yavuze ko yasinye amasezerano yamubujije gukora umuziki uko bikwiye, ndetse bigira ingaruka zikomeye kuri EP ye yise “Zuba” yakuwe ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Yagize ati “Maze imyaka itatu ntasohora indirimbo bitewe n’amasezerano nasinye. Natekerezaga ko azagura ibikorwa byanjye ariko ahubwo yangize imbohe. Byanteye umunabi kuko nabonaga abantu bambeshya ariko ubu nabivuyemo. Indirimbo nshya ziri hafi. Mwarakoze kumba iruhande.”
Ibi nubwo byarangiye ku Muhanzi Mike Kayihura byashoboraga kumugiraho ingaruka zatuma areka umuziki.
- Ubwiganze bw’ishyari n’amakimbirane mu muziki
Muri showbiz, hari igihe haba ihangana rikomeye, gusebanya, ishyari, n’amatsinda arwanya abandi. Iyo umuhanzi atagira umutima ukomeye, ashobora kubura icyizere no guhitamo kuva mu ruganda.
Abahanzi bamwe bavuze ko bagiye barebwa nabi n’abandi bahanzi bagenzi babo cyangwa abafite ijambo mu muziki. Hari n’abahanzikazi bagiye bavuga ko batinya kwinjira cyangwa gukomeza muzika kubera uburyo bafatwa mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse no mu muryango nyarwanda.
- Kutihugura no kudakomeza guhanga udushya
Isoko ry’umuziki rihora rihinduka. Iyo umuhanzi adakomeza kwiga ibigezweho, gukora indirimbo zijyanye n’icyo abakunzi be bakeneye, ashobora gusigara inyuma, agatakaza igikundiro, bikamuviramo kureka umwuga.
Muri rusange abahanzi bareka umuziki ku mpamvu zitandukanye, ariko zose zihurira ku nkomyi bahura na zo mu rugendo rwabo rwa muzika.
Guhangana n’izi mbogamizi bisaba inkunga zifatika z’abafana, leta, abaterankunga, n’inzego zifite aho zihurira n’imyidagaduro.
Abanyarwanda basabwa kugira uruhare mu gushyigikira abahanzi, kubakunda no kubashyigikira, kwitabira ibitaramo byabo, ndetse no guha agaciro impano zabo tutibagiwe no kugura ibihangano byayo kuko bibafasha mu buryo bwo kubyaza inyungu ibihangano byabo.
Yanditswe na Cedrick Shimwayezu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


