
Twinjire mu muziki wa kera n'uwubu: Imungu ikomeje kumunga uru ruganda rwa muzika iteje inkeke
Aug 5, 2025 - 11:06
Mu Rwanda, uruganda rw’umuziki ruri mu byateye imbere cyane cyane mu myaka ya vuba. Gusa, kugeza n’ubu haracyari imbogamizi zitandukanye zibuza uru ruganda gutera intambwe.
kwamamaza
Nubwo abahanzi nyarwanda bagaragaza impano n’ishyaka ryo guteza imbere umuziki wabo, hari amateka n’ibibazo bikomeje kubakoma mu nkokora.
Mu myaka ya 1990 kugeza muri 2005, umuziki nyarwanda wahuye n’imbogamizi nyinshi zitandukanye zirimo:
Ibura ry’amikoro yo gukora indirimbo: Abahanzi benshi bakoreshaga uburyo bworoheje, ntibabashe kwinjira mu rwego rw’akazi nk’umwuga cyangwa ngo babikore kinyamwuga.
Gufatwa nabi n’umuryango nyarwanda: Mu bihe byashize umuhanzi yafatwaga nk’umuntu utagira ikindi akora, benshi biswe amazina mabi aharabika akanasebya umwuga utunze benshi, ibintu byatumaga bamwe bacika intege muri uyu mwuga ntibabashe gukomeza cyangwa kwinjira mu buhanzi.
Ibura ry’amasoko n’abaterankunga: Iki ni kimwe mu byakomeje kugora uruganda rw'umuziki aho abahanzi batabonaga uko bageza ibihangano byabo kure no kurwego bifuza, ndetse n’ibigo by’ubucuruzi ntibyabagiriraga icyizere.
Kubura abatunganya indirimbo (producers) b’inzobere: Uramutse ukurikiye neza uburyo indirimbo za cyera zabaga zitunganijwe mu buryo bwa cyera, usanga nyinshi murizo ari indirimbo zitari ku rwego rwo guhatana n’iz’abandi no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Zimwe mu nzitizi muzika nyarwanda igihanganye nazo n'ubu
Nibyo, byinshi byateye imbere harimo ibikoresho bigezweho, amashusho meza n’imbuga nkoranyambaga ariko haracyari imbogamizi zikomeye
- Isoko rito ry’imbere mu gihugu
Kuba igihugu gito kandi gihuje abumva ururimi rumwe (Ikinyarwanda) bigira ingaruka ku buryo umuziki wakwinjiriza abahanzi amafaranga menshi. Ibi byatumye hari ababona ko kwagura muzika yabo bisaba ko bakora no mundimi mpuzamahanga kugira ngo bagire intambwe batera mu kwagura isoko.
2. Imicungire mibi y’abahanzi
Abahanzi benshi ntibagira ababafasha mu mikorere n'imicungire y'ibyo bakora (management) ibafasha, bityo ntibashobore gutegura neza ibikorwa byabo byo kwamamaza, gushaka ibitaramo cyangwa gukorana n’ibigo by’ubucuruzi ibi n'ubu biracyagoye benshi.
- Ibibazo bishingiye ku burenganzira ku gihangano (copyright ) n’amategeko
Nubwo hari amategeko arengera uburenganzira bw’umuhanzi, akenshi ntabwo ashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Ibihangano by’abahanzi bikomeza gukoreshwa nta burenganzira bugenwe cyangwa butanzwe na nyiri igihangano.
- Kudasobanukirwa n’ubucuruzi bw’umuziki
Bamwe mu bahanzi bararirimba gusa, ariko ntibamenya uko umuziki wababyarira inyungu binyuze mu masezerano bagirana nabo bakorana, amarushanwa bagakwiye kwitabira, ikoreshwa ry' imbuga nkoranyambaga n’ahandi.
- Itangazamakuru ritita ku mwimerere
Bamwe mu banyamakuru bashyira imbere abahanzi b’inshuti zabo aho gushyigikira impano, ibituma hari impano zitabasha kugaragara uko bikwiye.
- Kubura ku rwego mpuzamahanga
Kugeza ubu, umuhanzi nyarwanda aracyahura n’imbogamizi zo kugera ku isoko mpuzamahanga kubera ururimi, kubura ababafasha n’indi mishinga yambukiranya imipaka itabasha kugerwaho uko bikwiye ku mpamvu nyinshi zitandukanye.
Mu gihe muzika nyarwanda igihura n'inzitizi nyinshi kandi zigoranye, inzego bireba n'abafite ijambo mu myidagaduro y'u Rwanda by'umwihariko ubuhanzi bushingiye ku muziki basabwa gushyiraho gahunda yihariye yo guteza imbere umuziki nko kongera amarushanwa, amasomo ajyanye na muzika, n’ingamba za leta zishyigikira umuhanzi.
Kunoza amategeko arengera umutungo bwite w’abahanzi no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana iyubahirizwa ryayo.
Kongera ubumenyi mu bijyanye na muzika n’ubucuruzi bwayo binyuze mu mahugurwa y’abahanzi n’ababakorera.
Gukorana bya hafi n’ibitangazamakuru kugira ngo bigire uruhare mu kumenyekanisha impano zishyitse aho gutonesha.
Umuziki nyarwanda uracyakeneye kubakirwa ku musingi ukomeye, kugira ngo ushobore guhatanira umwanya n’indi miziki yo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bihawe umurongo ufatika ntakabuza inzitizi zikizitiye muzika nyarwanda n'iterambere ry'umuhanzi zizaba amateka umuhanzi nyarwanda yamamare atere imbere umuziki ugere kure twifuza.
Yanditswe na Cedrick Shimwayezu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


