Muyango yasabwe kuzana Kimenyi muri TV Show

Nyuma y’iminsi bivugwa ko Muyango yatandukanye na Kimenyi Yves, kuri ubu Muyango yatangije TV Show yise ‘Who is my date to day’.

kwamamaza

Kimenyi Yves wamenyekanye nk’umuzamu w’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda harimo n’ikipe y’igihugu Amavubi waje no kwegukana igihembo cy’umuzamu mwiza w’umwaka wa 2017/2018.

Mu myaka itanu ishize nibwo yatangiye urugendo rwo gukundana na Uwase Muyango Cloudine witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019, nyuma baje no kwibaruka imfura yabo muri 2021 bakora n’ubukwe ku itariki 6 Mutarama 2024.

Nyuma y’uko bivuzwe ko batabanye neza ndetse benshi batangiye kubibazaho bashidikanya ko bashobora kuba baratandukanye ariko bakabigira ibanga ku mpande zombi, byakomeje guteza urujijo buri wese aho atagikurikira undi kurubuga rwa Instagram ndetse bagasiba n’amafoto yose bari bahuriyemo yari kuri urwo rubuga.

Byavuzwe ko kandi umwe asigaye atuye ukwe n’undi ukwe buri wese akamenya ibye kugiti cye. N’ubwo ibyo byose byavugwaga hagati yabo ntawe ubyemera, bo bakavuga ko ari amagambo y’abantu kuko bo nta kibazo bafitanye mu gihe abandi bo bavugaga ko nta nduru ivugira ubusa i musozi.

Ubwo Muyango yagiraga isabukuru kuwa 19 Werurwe uyu mwaka Kimenyi Yves yatinze kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, nyuma yo kubyibutswa n’abafana yaje kumushyiraho avuga ko yari yagize ikibazo cya konte ze z’imbuga nkoranyambaga gusa yongera kumutaka amubwira ko amukunda uruhebuje.

Nyuma y’igihe gito Kimenyi ndetse na Muyango bahagaritse gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga, Muyango akaba ariwe wabanje gufata iya mbere mu gusiba amafoto yose ari kumwe na Kimenyi.

Nyuma y’iminsi  itari micye ibyo bibaye, Kimenyi nawe yahagaritse gukurikirana Muyango ndetse nawe amafoto bari kumwe arayasiba.

Ibi nabyo byatumye abantu bakomeza kujya murujijo rw’ibirimo kuba hagati y’aba bombi, bakavuga ko biri mu bimenyetso bishobora kwerekana ko umubano wabo ushobora kuba urimo agatotsi.

Muyango yatangije urubuga rushya rwa Youtube rutandukanye n’urwo yahuriragaho na Kimenyi rwa TV Show yise ‘Who is my date to day’.

Ku kunshuro ya mbere rwagaragayeho umuhanzi Ross Kana uherutse kuva muri 1.55AM, iki kiganiro cya mbere kikigera hanze abamukurikira kumbuga nkoranyambaga bamweretse ko bamuri inyuma batangira no kumusaba abazagenda bagaragara muriyi TV Show.

Umwe mu bamukurikira yamusabye ko yazazana Kimenyi, aho we yakoresheje ijambo avuga ko bashaka Papa Miguel.

Kimenyi na Muyango bafite YouTube Channel banyuzagaho ibikorwa byabo ariko igiye kumara hafi umwaka nta kintu ishyirwaho nkuko byari byaramenyerejwe abafana babo.

 Inkuru ya Venny Umurerwa

 Jun 19, 2025 - 13:24