
Umuyobozi wa filime akaba n'umukinnyi wa filime muri Hollywood, Rob Reiner n'umugore we basanzwe bapfuye
Dec 15, 2025 - 12:46
Amakuru atangazwa n'itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko umuyobozi akaba n'umukinnyi wa filime Rob Reiner n'umugore we basanzwe bapfuye mu rugo rwabo i Los Angeles.
kwamamaza
Ishami rya Polisi rya Los Angeles ryatangaje ko kuri iki Cyumweru ryatangiye gukora iperereza ku rupfu rw'abantu babiri mu bwicanyi bwagaragaye.
Ishami rishinzwe kuzimya umuriro muri Los Angeles ryavuze ko saa cyenda n’igice z’umugoroba (23:30 GMT) ubwo ryitabazwaga mu gutanga ubufasha bwihuse risanga munzu umusaza w’imyaka 78 n’umugore w’imyaka 68 bapfuye akaba yari Reiner n’umugore we.
Nyuma y’aho itangazamakuru ryatangaje ko nyakwigendera ari Reiner, umuyobozi w’ibitaramo byakunzwe cyane muri Hollywood birimo When Harry Met Sally na This Is Spinal Tap, n’umugore we.
Umukozi ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko yatangarije Associated Press ko abashinzwe iperereza bizera ko aba bombi bakomerekejwe n’icyuma kandi ko hari umuntu wo mu muryango we urimo kubazwa ku bijyanye n’ibyabaye.
Reiner, wakinnye mu myaka ya 1970 muri filime isekeje ya CBS yitwa All in the Family, yayoboye filime nyinshi zizwi cyane, harimo na The Princess Bride na Stand by Me.
Uretse umwuga we wo muri Hollywood, Reiner ukomoka i New York, akaba n'umuhungu w'umwanditsi w'urwenya akaba n'umukinnyi wa filime Carl Reiner, yari azwi cyane kubera ibikorwa bye bya politiki.
Yagaragaye mu bikorwa byo kwamamaza George W Bush mu matora ya perezida yo muri 2004, anashyigikira umukandida w’ishyaka rya demokarasi icyo gihe, John Kerry. Yanagaragaje ko ashyigikiye abakandida b’ishyaka rya demokarasi, Al Gore na Hillary Clinton.
Meya wa LA, Karen Bass yagize ati “Umusanzu wa Rob Reiner ugaragara mu muco no muri sosiyete y’Abanyamerika, kandi yateje imbere ubuzima bw’abantu batabarika binyuze mu buhanzi bwe n’ubuvugizi aharanira ubutabera mu mibereho myiza n’ubukungu”.
Reiner na Michele bashakanye mu 1989 babyarana abana batatu.
Reiner yari yarashakanye n'uwari umukinnyi akaba n'umuyobozi wa filime Penny Marshall kuva mu 1971 kugeza mu 1981.
Abahagarariye Reiner ntibaragira icyo bavuga kuri uru rupfu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


