
Perezida Trump yarakariye Macron, ateguza kuzamura imisoro kuri divayi na shampanye byo mu Bufaransa
Jan 20, 2026 - 10:22
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ku wa Mbere tariki 19 Mutarama (01), yateye igisa n' ubwoba Ubufaransa abuteguza gushyiraho imisoro ihanitse ingana na 200% kuri divayi na shampanye byabwo, mu rwego rwo guhatira Perezida Emmanuel Macron kwemera kwinjira mu muryango mushya yise Akanama k'amahoro “Conseil de la paix”. Ubufaransa ntibyakiriye ubusabe bwa Amerika, buvuga ko bihungabanya amahame n’imiterere y’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
kwamamaza
Donald Trump yatangaje aya magambo ari i Washington, asubiza ibibazo by’abanyamakuru ku makuru yavugaga ko Emmanuel Macron atiteguye kwinjira muri ako kanama k'amahoro kashinzwe na Prezida Trump.
Yavuze ko nubwo Macron adasigaje igihe kinini ku butegetsi ariko azashyiraho imisoro ya 200% kuri divayi na shampanye zo mu Bufaransa zoherezwa ku isoko rya Amerika kugira ngo amushyireho igitutu cyo kwemera kwinjira muri uwo muryango.
Trump yagize ati: “Ngiye gushyiraho imisoro ya 200% kuri divayi na shampanye byabo, hanyuma azinjira mu kanama k'amahoro, atabihatiwe.”
Aya magambo yakiriwe nabi n’abayobozi b’Ubufaransa bavuze ko ari ugutoteza no kutubaha imikoranire mpuzamahanga.
U Bufaransa, nk’igihugu gifite umwanya uhoraho mu kanama gashinzwe umutekano ka ONU, bwatangaje ko kuri ubu budashobora kwakira ubwo busabe. Abegereye Perezida Macron bavuze ko ako kanama k'amahoro kashinzwe na Perezida Trump kazateza ibibazo bikomryr, cyane cyane ku kubahiriza amahame shingiro n’imiterere ya ONU, bidashobora na rimwe gushyirwa ku ruhande.
Nk’uko AFP yabitqngaje, Donald Trump arifuza gushinga aka kanama azaba ari we ukiyoboreye kandi gakorera mu murongo utandukanye n'uw'umuryango w'Abibumbye.
Aka kanama kandi kazaba kagamije gukemura amakimbirane hirya no hino ku Isi. Ubutumire bwo kuwujyamo bwaba bumara imyaka itatu, naho igihugu cyifuza umwanya uhoraho kikazajya gitanga umusanzu wa miliyari imwe y’amadolari ya Amerika.
Aya magambo ya Trump aje akurikira andi yatangaje mu mpera z’icyumweru, aho yari yamaze guteguza ibihugu byinshi by’i Burayi, birimo n’u Bufaransa, kubashyiriraho imisoro ihanitse kubera kutemera kwabo umugambi we wo kwigarurira Groenland. Ibi bikomeje kugaragaza umwuka mubi uri kwiyongera mu mubano wa Amerika n’ibihugu bikomeye byo ku mugabane w'Uburayi.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


