Gabon: Umugore n’umuhungu wa Ali Bongo bakatiwe imyaka 20 y’igifungo bazira ibyaha bikomeye

Sylvia Bongo n'umuhungu we Noureddin Bongo Valentin

Urukiko rw’Ubujurire rwa Libreville muri Gabon rwakatiye Sylvia Bongo, wahoze ari umugore wa Perezida dechu Ali Bongo, n’umuhungu we Noureddin Bongo imyaka 20 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 100 z’amafaranga ya CFA. Bombi baregwa kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha ububasha bwa Perezida mu nyungu zabo bwite. Icyakora aba bombi bahakana ibyo baregwa, bakavuga ko uru rubanza rushingiye ku mpamvu za politiki.

kwamamaza

Sylvia Bongo n’umuhungu we Noureddin Bongo basomewe ku wa 12 Ugushyingo (11) 2025, badahari kuko bari ku buhungiro i London mu Bwongereza. Umucamanza yabahamije ibyaha bikomeye birimo kunyereza umutungo wa Leta, gukoresha ubutegetsi bwa Perezida mu nyungu zabo, gukoresha amafaranga akomoka ku byaha, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukoresha inyandiko mpimbano. Ni ibyaha bivugwa ko byakozwe hagati ya 2018 kugeza 2023, ubwo Ali Bongo yagiraga ikibazo cy’uburwayi bw’udutsi tw’amaraso mu bwonko (AVC), ari nabwo yahirikwaga ku butegetsi n’igisirikare.

Jean Mexant Essa Assoumou, Perezida w’urukiko rwihariye ruburanisha ibyaha by’ubukungu, yavuze ko Sylvia Bongo yakoresheje ububasha bwa Perezida mu buryo butemewe, akayobora ibikorwa byo kunyereza umutungo w’igihugu binyuze mu isanduku ya Leta no mu bigo bya Leta bikomeye.

Naho umushinjacyaha mukuru, Eddy Minang, yavuze ko uyu muryango wari waragize ubutegetsi bwa Ali Bongo nk'inzira yo kwihesha ubukire, ashimangira ko Sylvia na Noureddin bambuye Leta icyubahiro cyayo.

Minang yagaragaje ko Sylvia Bongo yakiriye amafaranga arenga miliyari 16 z’amafaranga ya CFA (asaga miliyoni 24 z’amayero) avuye mu isanduku ya Leta agakoreshwa mu nyungu ze bwite, harimo kugura inzu i Londres, indi i Marrakech muri Maroc, ndetse no kugura indege ebyiri za kajugujugu (private jets) zatumijwe mu buryo butemewe. Hanakoreshejwe kandi amafaranga avuye mu bikorwa byo gutwikira umutungo (money laundering).

Mu buhamya bwatanzwe, Kim Oum, wahoze ari umufasha wihariye wa Sylvia Bongo, yavuze ko uyu muryango wakoresheje amafaranga yavuye muri Perezidansi akagura imodoka 100 zakoreshejwe mu kwamamaza Perezida Ali Bongo mu matora ya 2023, afite ingengo y’imari ya miliyari 80 z’amafaranga ya CFA (asaga miliyoni 122 z’amayero).

Yavuze kandi ko buri mwaka Sylvia yagurirwaga ibishushanyo by'ubugeni bihenze, imyambaro mishya, imodoka zihenze, n'ibindi ibikoresho by’agaciro gakomeye, byose bifite agaciro ka miliyoni 3 kugeza kuri 4 z’amadolari kandi bikagurwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Umushinjacyaha Minang yavuze ko uyu muryango wari warahindutse ba nyiri Gabon, ku buryo amafaranga yose yanyuraga muri Perezidansi yahitaga yinjira mu mifuka yabo.

Noureddin Bongo we yahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, gukorana n’abagizi ba nabi, no gukoresha amafaranga akomoka ku byaha. Urukiko rwategetse ko we na nyina bishyura Leta ya Gabon amafaranga arenga miliyari 1,201 z’amafaranga y'ama CFA (asaga miliyari 1.8 z’amayero) nk’indishyi z’icyo Leta yatakaje, ndetse n’izindi miliyari 1,000 ,'ama CFA nk’indishyi z’akababaro k’igihugu.

Ali Bongo n'umugore we, Sylvia Bongo 

Urukiko rwategetse kandi ko imitungo yabo yose, irimo konti za banki, amasambu, inyubako z’ubucuruzi, ibikorwa by’amabuye y’agaciro, ndetse n’amakompanyi arenga 50 bafite muri Gabon no mu mahanga, bifatirwa ku nyungu za Leta.

Barwise urubanza rwa Politiki

Sylvia na Noureddin bari mu buhungiro i Londres, bahunze nyuma yo kumara amezi 20 bafunzwe nyuma y’ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Ali Bongo ku wa 30 Nzeri (09) 2023, ariko baza kurekurwa by’agateganyo muri Gicurasi (05) 2025 bakajya mu buhungiro. Bakomeje kugaragaza ko aho uru rubanza ari urwa politiki.

Bavuga ko bakorewe akarengane, ariko Leta ya Gabon yo ikavuga ko uru rubanza ari intangiriro y’ugushyira iherezo ku butegetsi bwagize ruswa nk' intwaro.

Kugeza ubu, abandi bantu 10 bari mu bo bakoranye na Sylvia na Noureddin Bongo, baracyaburana mu rubanza rujyanye n'ibi birego, aho baregwa bufatacyaha mu kunyereza umutungo wa Leta, gukora inyandiko mpimbano, no gukoresha amafaranga akomoka ku byaha.

Ku rundi ruhande ariko, Ali Bongo wabanje gufungirwa mu rugo rwe, yemerewe kujya  no kuba aho ashaka mu gihugu, ndetse no gukomeza kwivuza.

Uru rubanza rw'umugore we n'umuhungu we rwafashwe nk’ impinduka zikomeye muri politiki ya Gabon, aho ubutegetsi bwa gisirikare buyobowe na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema (Mubyara wa Ali Bongo) bwiyemeje gusubiza igihugu mu murongo w’ubutabera, ubunyangamugayo no guha agaciro abaturage.

 Nov 12, 2025 - 11:10