Israel yatangaje ko yishe umuvugizi wa Hamas mu gitero muri Gaza

Israel yatangaje ko yishe Abu Obeida, umuvugizi w’ishami rya gisirikare rya Hamas, mu gitero cy’indege cyagabwe ku nyubako yo mu gace ka al-Rimal, mu mujyi wa Gaza. Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz, yashimiye ingabo za IDF n’ikigo cy’ubutasi Shin Bet ku iyicwa ry’uwo muyobozi, bavuga ko cyashobotse kubera amakuru y’ubutasi yabanje gukusanywa.

kwamamaza

Hamas ntiremeza niba koko Obeida yaba yarishwe, ariko ivuga ko icyo gitero cyahitanye abasivile barimo abana. Itangazamakuru naryo rivuga ko nibura abantu barindwi bakaba bapfuye naho abandi 20 bakomereka.

Ababonye ibyabaye bavuga ko inyubako yari igenewe guturwamo yarashweho yakoreshwaga nk’ivuriro rivura indwara zo mu kanwa, ndetse abaturage babonye amafaranga menshi y’amadolari aguruka mu kirere nyuma y’ibitero. Amwe bayafashe ariko nyuma Hamas iza kuyisubiza.

Obeida, wari ufite hafi imyaka 40, yari umwe mu bayobozi bakomeye basigaye mu ishami rya gisirikare rya Hamas bariho mbere y'igitero cyo ku ya 7 Ukwakira (10), akaba azwi cyane mu mbwirwaruhame za politiki zibasira Israel no mu icengezamatwara rya Hamas.

Mu ijambo rye ryo ku wa gatanu rishobora kuba ari ryo rya nyuma, Obeida yari yavuze ko iherezo ry'Abanya-Israel bashimuswe na Hamas basigaye, rizaba kimwe nk'iry'abarwanyi ba Hamas, aburira Israel kutagaba igitero iteganya kugaba mu mujyi wa Gaza.

Ibi bitero bikomeje kuba mu gihe Israel yemeje gahunda nshya yo gufata Gaza, ikavuga ko igamije kurangiza intambara yatangiye nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku ya 7 Ukwakira (10) 2023 cyahitanye abantu hafi 1,200 muri Israel, abadaga 250 bagashimutwa.

Ku rundi ruhande, minisiteri y’ubuzima ya Gaza ivuga ko abapfuye kuva icyo gihe barenze 63,000.

@rfi, bbc

 Sep 1, 2025 - 09:00