
Abakarani ngufu bakorera mu isoko rya zinia babangamiwe nuko koperative yabo ntacyo ibamariye
Feb 10, 2025 - 11:26
Abakarani ngufu bakora akazi ko kwikorera imizigo mu rwego rwo gutwaza abantu barishimira kuba aka kazi kabatunze hamwe nimiryango yabo igatera imbere. Gusa baravuga ko babangamirwa no kuba amakoperative yabo aho kubateza imbere akiza abayobozi bayo gusa. Ubuyobozi bwayo buvuga ko abavuga ibi ari abataba muri koperative kuko abazirimo zibafasha kwiteza imbere.
kwamamaza
Abakarani ngufu bakorera ku isoko rya zinia riherereye mu karere ka Kicukiro bavuga ko biteza imbere ariko bafite ikibazo cyo kuba amakoperative babarizwamo atabateza imbere, cyangwa igihe bahuye nibibazo abagoboke ahubwo agakiza abayobozi bonyine.
Umwe muribo yagize ati:" aka kazi k'ubukarani nagatangiye za 2009, aho ngeze nubatse nuko ibihe by'amanegeka biraza baransenyera. Ariko sinigeze nshila intege kuko nanone iyo aka kazi ngakuyemo ibihumbi 5 ndavuga nti mu kwezi ngomba kwiyubakaa nkongera nkubaka indi nzu."
" aka kazi kangejeje kuri byinshi kuko nibatse inzu ebyiri nzikuye mu bukarani. Mu myaka itatu maze mu bukarani nageze kuri byinshi, naguze amatungo: intama, ingurube, inkoko, Njyewe mbayeho neza, Nta kibazo mfite."
"Urebye nta kintu adufasha kuko urebye utabashije kwifasha ngonube ayo mafaranga ngo uyibikeho cyangwa ugire icyo ukora. Ubundi ayo tubaha niyo nk'iyi modoka iraha (zinia) uyu mugabo nyir'izi modoka twatangiranye kera muri centre, ariko urebye twe turacyari hasi, turi abakarani n'ubundi. Twatangiye tumuha amafaranga 300 ku munsi, ariwe washinze iryo shyirahamwe, baranguza amafaranga wanarwaza ntibakugurize."
Twatanze amafaranga tugera kuri miliyoni 3 nuko umusekirite wari aduhagarariye arayatwara nuko tuba dusigariye aho."
Bavuga hari n'ubwo babwirwa ko bazabishyurira na mitueli muri ayo mafaranga tuba twatanze nuko bigahera mu kirere. Ibi byiyongera ho kuba bavuga ko niyo barwaje batahabwa amafaranga ' njye kuvuza umuntu".
Gusa ubuyobozi bwa koperative ntibwemeranywa n'abavuga ibi ngo kuko hari ibyo bakora bigirira umumaro abanyamuryango bayo. Twizeyimana Jean de Dieu uzwi ku izina rya Muhamad; perezida wa komite ngenzuzi muri koperative KOTRAKI, yabwiye Isango Stat ko " urugero natanga ni urw'ejo bundi wakoze accident, twarateranjye tumugenera amafaranga 30 000 atari ku mugabane we . Urumva iyo twishyize hamwe rero tubasha gukusanya imbaraha tukabasha kugira icyo tugeraho."
"Ku rundi ruhande, aho nibo usanga wenda ntacyo ibamariye kuko baba batazirimo. Ntabwo nemeranya nabo bavuga ko ntacyo ibamariye kandi binjiza. Buri mwaka tugira ayo dushyira muri koperative nayo duha abanyamuryango. Urugero: niba twinjiza imisanU y'10% ku modoka , iyo yinjiye niyo duheraho dutanga ubwasisi duha abanyamuryango buri mwaka."
Isoko rya zinia rikorerwamo namakoperative atatu yabakarani ngufu bafite ihuriro ryitwa "Icyerekezo gishya", bakaba bahamya ko abanyamuryango bose babona inyungu zikomora ku mafaranga batanga.
@Vestine UMURERWA/ Isango Star- Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


