Hamas yemeye kurekura  imfungwa  z'abanya-Israeli muri Gahunda ya Trump kuri Gaza

Hamas yatangaje ko yemeye kurekura  abanya-Israeli yafashe bugwate bakiri mu maboko yayo muri Gaza, hakurikijwe gahunda yihariye yo guhagarika intambara yatanzwe na Perezida w’Amerika Donald Trump. Iki cyemezo gishobora gufungura inzira y’ibiganiro byihuse ku iherezo ku mubabaro umaze imyaka ibiri kubera iintambara hagati ya Hamas n’Israël.

kwamamaza

Hamas yavuze ko yiteguye gutangira ibiganiro byihuse kugira ngo hamenyekane uburyo bwo kurekura izo mfungwa, barimo abagera kuri 20 bakiri bazima n’abamaze gupfa, hakurikijwe gahunda ya Trump igamije guhagarika intambara.

Mu gihe Perezida Trump yashyizeho itariki ntarengwa yo ku cyumweru saa 18:00 ku isaha ya Washington (22:00 TU) kugira ngo babe bemere gahunda ye, Gusa Hamas yongeye kwemeza ko yemera umugambi wo gucunga Gaza binyuze mu kigo cy’abanyapalestina cyigenga, cyubahiriza ubufatanye bw’amahanga n’ibihugu by’abarabu n’abayisilamu.

N’ubwo Hamas itigeze ivuga ko izemera gushyira intwaro hasi nk’uko Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabigusabye, yagaragaje ko ishima imbaraga z’ibihugu by’Abarabu, abayisilamu n’imiryango mpuzamahanga mu gushaka iherezo ry’intambara, guhererekanya abafashwe, no kwinjiza ubufasha bwihuse muri Gaza.

@rfi

 Oct 3, 2025 - 20:17