
EAC yihanangirije ibihugu bishyiraho inzitizi ku isoko rusange
Aug 1, 2025 - 09:46
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wagaragaje impungenge ku bikorwa bishobora kubangamira amahame agenga isoko rusange ry’akarere, aho bimwe mu bihugu binyamuryango byashyizeho inzitizi ku bwisanzure bw’ubucuruzi, serivisi n’ishoramari.
kwamamaza
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, umuryango wibukije ko ibihugu byose byasinye amasezerano y’isoko rusange byiyemeje gukuraho imipaka ku bucuruzi, serivise n'ishoramari kandi bikirinda gushyiraho ingamba zabangamira urujya n'uruza, no kubuza ubwisanzure bw' abaturage n'ibigo by'ubucuruzi gutura no gukorera hirya no hino mu bihugu binyamuryango.
Aya masezerano anabuza ibihugu gusubira inyuma cyangwa gushyiraho inzitizi ku mirimo n'ibikorwa by'ubucuruzi byari byaramaze gufungurwa.
Ryibukije ko gusubira inyuma ku masezerano byiyemeje ku giti cyabyo binyuranyije n’inshingano bifite mu masezerano y’isoko rusange. Ibi byashimangiwe nanone n’Abashinzwe amategeko b’ibihugu binyamuryango mu nama y’akanama k’abashinzwe amategeko n’ubutabera yabaye mu Ugushyingo (11) 2024.
Iri tangazo rije nyuma y’uko Tanzania ifashe icyemezo cyo kubuza abanyamahanga gukora ibikorwa by'ubucuruzi buto n’ubuciriritse bugera kuri 15. Tanzania ivuga ko ubwo bucuruzi bugomba gukorwa n'abaturage bayo kugira ngo biteze imbere, ibintu byateje impaka, cyane muri Kenya.
Nimugihe ibihugu byose bisabwa gukomeza kubahiriza ibyo byiyemeje, kugira ngo harengerwe ubusugire n’ubunyangamugayo bw’isoko rusange ry’akarere.
Umunyamabanga mukuru wa EAC yatangaje ko hari gukorwa isesengura ku buryo ibihugu binyamuryango uko ari 8 byubahiriza ayo masezerano, aho ibizagaragara nk’ibibangamiye ubwisanzure byemejwe bizatangazwa mu nama y’akanama gashinzwe ubucuruzi, inganda, imari n’ishoramari.
EAC yibukije ko kwishyira hamwe bisaba kubaha ibyo ibihugu byiyemeje, kandi ishimangira ko izakomeza kurengera ihame ry’isoko rimwe rizira inzitizi hagati y’ibihugu.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


