Indirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond ikomeje guterwa ipine

Hari amakuru avuga ko mbere y'uko Bruce Melodie asohora indirimbo ahuriyemo n'umuhanzi Diamond Platnumz, abanza gusohora indirimbo azahuriramo n'abahanzi nyarwanda barimo n'impano nshya muri muzika nyarwanda. Bivugwa ko nta gihindutse iyi ndirimbo nshya izashyirwa hanze muri iki cyumweru turimo.

kwamamaza

Mu gihe benshi mu bakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi b'umuhanzi Bruce Melodie bari biteze ishyirwa hanze ry'indirimbo uyu muhanzi ahuriyemo n'umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania, kuri ubu amakuru ahari avuga ko uyu mushinga w'indirimbo wabaye wegejwe inyuma.

Kuri ubu mu makuru aturuka mu baba hafi uyu muhanzi avuga ko Bruce Melodie yitegura gushyira hanze umushinga w'indirimbo ahuriyemo n'umwe mu bahanzi ba hano mu Rwanda ndetse bakazafatanya n'umwe mu bahanzi bashya udasanzwe uzwi muri muzika nyarwanda.

Mu gihe benshi bibwiraga ko indirimbo umuhanzi Bruce Melodie ashobora gushyira hanze nyuma yo gushyira ahagaragara album colorful generation ari iyo yahuriyemo n'umuhanzi Diamond Platnumz, kuri ubu iyi ndirimbo amakuru avuga ko izabanzirizwa n’iyi izahurirwamo n'abahanzi b'abanyarwanda.

Yanditswe na Cedrick Shimwayezu

 Jul 15, 2025 - 11:24