‎Ibyo wamenya kuri Dj Ira wahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda n'igishobora kubumwambura 

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Ira yahawe ubwenegihugu aheruka kwemererwa na Perezida Paul Kagame gusa hari ibyo ashobora gukora akabwamburwa.

kwamamaza

‎Iradukunda yavukiye i Gitega mu Burundi mu 1997. Yaje mu Rwanda mu 2015 gusura abo mu muryango we.

‎Yinjiye mu kazi ko kuvanga imiziki abishishikarijwe na 'Nyirarume' DJ Bisoso yaje asanga mu Rwanda, uyu ni umwe mu ba DJ bazwi cyane mu Rwanda kandi babimazemo imyaka myinshi.

DJ Ira yagiye aboneka mu bitaramo bitandukanye bikomeye mu Rwanda, no kuri televiziyo y'igihugu muri ako kazi.

Dj Ira kuri ubu wamaze kuba Umunyarwanda yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda ku munsi w'ejo tariki ya 15 Mata 2025.

‎Byari nyuma yuko uyu mukobwa asabiye mu ruhame Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda. Icyo gihe Perezida Kagame yarabumwemereye  ariko bisaba kuzuza ibisabwa kugira ngo abuhabwe.

‎Ubwenegihugu nyarwanda butangwa bushobora kwamburwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira:

‎Iyo  uwabuhawe yabubonye akoresheje amakuru atari yo, inyandiko ihinduye cyangwa irimo ikinyoma, cyangwa akoresheje ubundi buriganya ubwo ari bwo bwose;

‎Iyo uwabuhawe yasabye ubwenegihugu nyarwanda butangwa agambiriye kugambanira Repubulika y’u Rwanda;

‎Iyo imyitwarire y’uwabuhawe ihungabanya umutekano w’Igihugu cyangwa ibangamiye izindi nyungu z’Igihugu;

‎Iyo yabuhawe hashingiwe ku ishyingirwa, nyuma urwego rufite ubwenegihugu nyarwanda mu nshingano rukamenya ko ishyingiranwa ryabaye hagambiriwe kubona cyangwa gufasha umuntu kubona ubwenegihugu nyarwanda.

‎Gusa iyi ngingo ivuga ko uwahawe ubwenegihugu nyarwanda atabwamburwa mu gihe bishobora gutuma asigara nta bundi bwenegihugu afite.

‎Uwambuwe ubu bwenegihugu butangwa ntabwo ashobora kongera kubusubirana, cyeretse uwambuwe bwa bwenegihugu butangwa hashingiwe ku cyubahiro, we ashobora kubusubirana.

‎Itegeko kandi rivuga ko ububasha bwo kwambura bwa bwenegihugu butangwa hashingiwe ku cyubahiro bufitwe na Perezida wa Repubulika.

Yanditswe na Niyonkuru Aloys

 Apr 16, 2025 - 13:37