Imiziki yo naremewe kuyikora: Alyn Sano yisubiyeho

Nyuma y’iminsi 6 Alyn Sano agaragaje ibimenyetso by’uko agiye kureka umuziki, yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe.

kwamamaza

Hashize iminsi itandatu umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Alyn Sano ashyize abamukunda mu rujijo, nyuma yo gutangaza amagambo yumvikanamo gucika intege ndetse no gushidikanya ku rugendo rwe rwa muzika.

Kuri uyu wa Mbere, Alyn Sano yagarutse ku rubuga rwe nkoranyambaga rwa Instagram, avuga amagambo yuje urugwiro n’ishimwe, yerekana ko yisubiyeho ku cyemezo cyo kuva mu muziki.

Yagize ati: “Fam, let me sincerely thank you for the love and care. You gave me time to reflect and heal, and I’ve never felt so loved. Your advice and prayers lit my path. I said I was DONE being strong… but I feel stronger than ever. Imiziki yo naremewe kuyikora.”

Mu Kinyarwanda, yashatse kuvuga ati “ Muryango wanjye, ndabashimiye by’ukuri urukundo n’ubwitange mwangiriye. Mwampaye umwanya wo gutekereza no gukira, kandi sinigeze numva nkundwa nk’ubu. Inama zanyu n’amasengesho byamurikaga inzira yanjye. Navuze ko ndambiwe kwiyereka nk’ukomeye… ariko ubu ndumva ndushijeho gukomera. Umuziki wo, naremewe kuwukora.”

Aya magambo atuje yatumye abakunzi ba muzika bagira icyizere ko Alyn Sano akiri ku rugendo rwe rw’ubuhanzi, kandi ko agiye kurukomeza afite imbaraga nshya.

 Jul 14, 2025 - 14:31