“Gutandukana na Alex Muyoboke byangizeho ingaruka” Chris Hat nyuma y’imyaka 3 atagaragara.

Nyuma y’imyaka itatu nta ndirimbo asohora, Umuhanzi Chris Hat yavuze ko yakomwe mu nkokora no gutandukana n’Uwarebereraga inyungu ze mu bya muzika Alex Muyoboke, kuko bahagaritse amasezerano bimutunguye.

kwamamaza

Yabigarutseho mukiganiro cy’imyidagaduro Sunday Night kinyura ku Isango Star TV, Ubwo abanyamakuru bamubazaga ku mpamvu amaze imyaka itatu adasohora ibihangano n’imikoranire ye na Manager Muyoboke, avuga ko batagikorana ndetse batandukanye atamuteguje, nyamara yarategereje ko basinyana andi masezerano nyuma y’uko ayambere yararangiye.

Ati: “gutandukana na Muyoboke Alex byarantunguye ntabwo narimbyiteguye nari niteguye kongera gusinya andi masezerano kuko ayo twari dufitanye yararangiye, yego byangizeho ingaruka zirimo no gutinda gushyirahanze indi ndirimbo mugihe kingana n'imyaka itatu.”

Chris Hat yatangiye gukorana na Muyoboke Alex muri 2022. Mu myaka 3 bamaranye bakoranye indirimbo imwe yitwa Nikoyaje yamufashije kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika. Kuri ubu yagarukanye indirimbo nshya yise Motema yatunganyijwe na Muriro mu buryo bw’amajwi na Xoye mu buryo bw’amashusho.

Yanditswe na Veny Umurerwa

 Jul 14, 2025 - 15:58