Amata yabyaye amavuta - Alyn Sano agaruka ku ndirimbo ye na Bensoul

Alyn Sano umenyerewe mu muziki wo mu Rwanda no hanze yarwo, aritegura gushyira hanze indirimbo nshyashya yakoranye n’umunya Kenya Bensoul, nyuma yo kwifuza gukorana n'umwe mu bahanzi bagezweho mu gihugu cya Kenya, ubu inzozi zabaye impamo.

kwamamaza

Alyn Sano yavuze ko kugeza ubu indirimbo yamaze gukorwa muburyo bw'amajwi ikaba yarakorewe muri Kenya ikorwa na Producer Run wahoze akorera mu Rwanda yitwa Producer David.

Alyn Sano  yavuze ko mu gutekereza gukorana na Bensoul aruko amukunda nk'umuhanzi uzi kwandika neza ndetse agakunda nuko aririmba.

Ati “Ndi umufana we cyane, kuko nkunda uburyo yandikamo, imiririmbire ndetse n’ibindi byose biranga umuhanzi mwiza arabifite. Afite impano idasanzwe, ikindi afite abafana ntakwanga nanjye mfite abafana atakwanga. Duhuje imbaraga twembi nzi ko bizagira umumaro mu muziki wacu ndetse no ku bihugu byacu muri rusange. Rero, amata yabyaye amavuta.”

Kugeza ubu Alyn Sano ntaratangaza igihe n'umunsi iyi ndirimbo izagira hanze, gusa avuga ko atari kera cyane.

Bensoul yamenyekanye cyane muri 2019 ubwo yegukanaga igihembo cy'umuhanzi wa mbere wasinyishijwe muri Sol Generation Records, label yashinzwe n’itsinda rya Sauti Sol.

Yanditswe na Venny Umurerwa

 Jul 7, 2025 - 15:27