
Imbamutima za Kevin Kade nyuma yo gutaramira imbere y'umukuru w'igihugu
Jul 29, 2025 - 13:06
Umuhanzi w’Umunyarwanda Kevin Kade ari mu bataramiye abitabiriye itangizwa ry'iserukiramuco rya Giants of Africa, ndetse anigaragaza neza bidasanzwe.
kwamamaza
Aganira na Isango Star mu kiganiro Sunday Night show yatangaje ko ari iby'agaciro gakomeye kandi ari ibihe bidasanzwe gutaramira imbere y'umukuru w'igihugu.
Ati " ni iby'agaciro sindabyakira ko byabaye ariko n'iby'agaciro nkeneye kuza kwicara nanjye nkareba amashusho neza kuko mba nkora ariko hari ibyo ntabona, ni iby'agaciro gakomeye gutaramira imbere y'umukuru w'igihugu”.
Kevin Kade kandi yagarutse ku rugendo akubutsemo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, avuga ko ari urugendo rwagenze neza cyane ndetse yaje gutarama aribwo yari akigera mu Rwanda agahita ataramira abitabiriye Giants of Africa Festival.
Abajijwe niba haba hari ibitaramo ateganya cyane ko ataragaragaye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival yagombaga kwitabira agira ati "buriya ntabwo cyaricyo gihe"

Kevin Kade yijeje abakunzi be gukomeza kubaha imiziki myiza ahamya ko ari umuhanzi ugenda akura umunsi ku munsi.
Iki gitaramo cyatangije icyumweru cy’ibikorwa bya Giants of Africa Festival byateguwe n’umunyabigwi mu mukino wa Basketball Masai Ujiri.
Abahanzi batandukanye biganjemo abakomoka mu Rwanda ndetse na Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, bashimishije benshi bitabiriye igitaramo gifungura iserukiramuco rya Giants of Africa, riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.
Ni iserukiramuco ryatangiye ku wa 26 Nyakanga mu gihe rizarangira ku wa 2 Kanama 2025.
Yanditswe na Cedrick Shimwayezu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


